Itabi ry’uruganda Premier Tobacco Company Ltd rigiye gutezwa cyamunara
- 15/03/2018
- Hashize 7 years
Nyuma y’aho Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gitangarije ko kiberewemo imisoro n’uruganda rwitwa Premier Tobacco Company Ltd rw’Umuryango w’Umunyemari Rwigara Assinapol, kuri ubu itabi riri mu bubiko bwarwo rigiye gutezwa cyamunara kugira ngo haboneke ubwishyu.
Iki kigo gitangaza ko uyu muryango wa Rwigara urimo ibirarane by’imisoro bya miliyari esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda byo guhera mu mwaka wa 2012 akomoka ku ruganda rwawo rukora itabi ‘Premier Tobacco Company.’
RRA itangaza ko yaganiriye n’uyu muryango ukerekwa ko ufite uburenganzira bwo kwishyura uyu mwenda mu byiciro, ugakomeza imirimo y’uruganda ariko ukabyanga.
Itangazo ryo guteza cyamunara, rivuga ko umuhesha w’inkiko w’umwuga amenyesha abantu bose ko ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018; “Hazagurishwa mu cyamunara ububiko bw’itabi ryakozwe n’uruganda ‘Premier Tobacco Company’ cyamunara ikazabera aho uruganda rwubatse i Gikondo muri Parc Industriel.”
Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, aherutse kubwira abanyamakuru ko umuryango wa Rwigara hari abandi bantu benshi cyane cyane amabanki bawishyuza imyenda ubafitiye, ikaba ari imwe mu mpamvu yatindije icyamunara.
Ati “Icyabitindije ni amategeko, hari ibigomba kubahirizwa. Ba nyiri Premier Tobacco Company, bafitiye imyenda abantu benshi cyane cyane amabanki. Ayo mabanki hari amafaranga abishyuza kuko naho bakoze ubuhemu bwo kutishyura ku gihe, na bo bakaba bashaka gutangiza inzira yo guteza cyamunara.”
Yakomeje avuga ko RRA n’ayo mabanki bagomba kugena agaciro k’imitungo izatezwa cyamunara nk’uko amategeko abiteganya, ibi ngo bikaba bitazarenza ukwezi kwa kabiri bitarangiye ngo hatangazwe icyamunara.
Itangazo ry’ikigo cy’imisoro n’amahoro ryemeza cyamunara y’iryo tabi
Chief Editor