Isoko rya Rusizi ryatewe umuti, abarikoreramo barapimwa COVID19

  • admin
  • 18/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri inzego z’ubuzima zaramutse zitera umuti ibice byose by’isoko ryo mu Mujyi wa Rusizi. Abaricururizamo bose na bo bakaba bagomba gupimwa icyorezo cya COVID19, utipimisha akaba ataza kwemererwa kongera gukora.

Imirongo ni miremire aho bari gupimira, aho urangije kwipimisha ari guhabwa agapapuro gato kerekana ko yipimishije. Inzego z’ubuyobozi zikaba zabwiye itangazamakuru ko byitezwe ko hapimwa abacuruzi 500.

Ni muri nshya Minisiteri y’Ubuzima yafashe yo gupima amasoko nyuma yo kugenzura bagasanga ari ikiciro gishya kibasiwe na COVID-19.

Bamwe mu bacururiza muri iri soko bavuga ko hakwiye kongerwa ibikoresho bifasha abantu kwirinda icyorezo cya COVID19 kuko hakiri icyuho kinini.

Baravuga ko kuri iri soko hakwiye kubakwa urukarabiro rufite amazi n’isabune byizana nta we ukozeho, rugasimbura uburyo bwo gukaraba intoki bwifashisha indobo buhari ubu.

Basanga gukarabira ku ndobo bitwara umwanya munini kubera gutegerezanya ndetse igikomeye ngo hari igihe usanga ayo mazi yashizemo ukaba wakwinjira mu isoko udakarabye.

Na ho gukaraba intoki hakoreshejwe uburyo bw’amazi n’isabune byizana ngo bitwara umwanya muto kandi hagakaraba abantu benshi icyarimwe.

Akarere ka Rusizi ni kamwe mu twibasiwe n’iki cyorezo mu minsi ishize, aho igice kinini cyako cyigeze kujya muri gahunda ya guma mu rugo. Kubera kwirinda ikwirikwira ry’ubwandu, ingendo ziva cyangwa zijya muri aka karere ntizemewe.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa Mbere na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko Akarere ka Rusizi konyine kari gafite abantu bashya 25 banduye icyorezo cya COVID19.

Muri rusange, imibare y’abandura icyorezo cya COVID19 ikomeje kuzamuka mu buryo budasanzwe mu Rwanda, aho nko mu minsi 4 ishize 340. Imibare ikagaragaza ko Umujyi wa Kigali ari wo wibasiwe cyane, aho muri abo bose, wihariye abanduye 278.





MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 18/08/2020
  • Hashize 4 years