Islam yagize icyo ivuga nyuma yokubuzwa gukoresha indagururamajwi ku misigiti

  • admin
  • 14/03/2018
  • Hashize 6 years

Nyuma yuko Umurenge wa Nyarugenge kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Werurwe usohoye itangazo rivuga ko hafashwe icyemezo cyo guhagarika indangururamajwi zo ku misigiti umujyanama wa Mufti w’ Rwanda yatangaje ko kiriya cyemezo cyababangamiye ariko bagiye gusaba Leta ngo ice inkoni izamba,ngo ni byananirana bazifashisha ubundi buryo mugutora Adhana nko gushyira adhana muri telefone, igihe cyagera cyo gusenga ikibutsa nyirayo .

hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe ku nsengero n’imisigiti ku wa 19 Gashyantare 2018, bagasanga imisigiti ikoresha indangururamajwi hejuru yayo bigatera urusaku.

Mu ibaruwa yandikiwe imisigiti, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Havuguziga Charles, yagize ati “Mbandikiye ngira ngo mbasabe guhagarika gukoresha izo ndangururamajwi mugashaka ubundi buryo budateza urusaku iyo muhamagara abayoboke ku isaha y’isengesho.”


Nyuma y’iki cyemezo Umujyanama wa Mufti w’ Rwanda, Sheikh Mbarushimana Suleiman, yabwiye itangazamakuru ko guhagarika gukoresha indangururamajwi mu guhamagarira abayoboke gusenga ari icyemezo cyababangamiye.

Yagize ati “Twumva ko rero igikwiye atari uguhagarika iyo ‘adhana’ ahubwo ari ukuyikora neza, umuhamagaro ugakorwa ku buryo nta n’umwe ubangamirwa; ubundi ahari nk’amikoro ifite ijwi rirangira bigatuma hari abo ribuza gusinzira cyangwa kuruhuka, ibyo rwose tugasaba ko bikorwa mu ijwi ryiza rigera kuri ba bandi bakora isengesho kuri uwo musigiti.”


Yakomeje avuga ko ‘gutora adhana’ bishingiye ku kwemera kw’ibanze kwa Islam agira ati”kuko n’ubundi uba uhamagarira abantu kuza gusingiza ya Mana imwe, gusenga ya Mana imwe, iruta byose; kubakura muri wa murongo w’ibindi bikorwa bakibagirwa igihe cyo gushimira Imana. Ku buryo rero kuba hari uwavuga ati ‘uwo muhamagaro nuhagarare’ yaba ahagaritse kwemera Imana no kuyiha agaciro ikwiye mu gihe cyayo.”

Mu gihe leta yahakanira Islam gukomeza gukoresha indangururamajwi, Sheikh Mbarushimana yavuze ko hari izindi nzira eshatu bahita bifashisha mu ‘gutora adhana’.

Yagize ati “Twasaba ko ziriya ndangururamajwi, amajwi agarukira imbere mu rusengero, tukongera tugakoresha ubundi buryo bwa kabiri bwo kumenyereza abayisilamu ko igihe cyo gusenga niba kigeze baba bakizi bose bakahagera mbere y’igihe. Ku buryo na wa wundi wari utegereje ko ari bwumve ijwi rimuhamagara rirangurura ridahari, akabimenya akibwiriza akaza mbere.”

Uretse ubwo, Sheikh Mbarushimana yavuze ko kuri ubu ikoranabuhanga rifasha, ku buryo adhana yashyirwa muri telefone, igihe cyagera ikibutsa nyirayo ko isaha yo gusenga ibura iminota 15, akitegura.

Inzego za leta zimaze iminsi mu igenzura ry’insengero hirya no hino mu gihugu, aho zisanze hari ibyo zibura zigafungwa. I Kigali no mu Majyaruguru gusa, hafunzwe insengero zirenga 1400. Mu birebwa harimo no kuba zidateza urusaku aho zikorera.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/03/2018
  • Hashize 6 years