Isiraheli yamaze amatsiko abayikekaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • admin
  • 15/06/2016
  • Hashize 8 years

Leta ya Isiraheli yashyize ahagaragara inyandiko zerekana ko nta ntwaro zayo zagurishijwe mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Izo nyandiko zivuga ko icyo gihugu cyahagaritse gucuruza intwaro mu Rwanda nyuma y’iminsi itandatu indege ya Perezida Habyarimana ihanuwe. Mu 2014, abanyamategeko babiri Eitay Mack na Prof. Yair Auron, basabye urukiko rw’ikirenga rwa Isiraheli ko habaho iperereza ku kuba icyo gihugu cyaragurishije intwaro zakoreshejwe muri Jenoside. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Umushinjacyaha Mukuru w’icyo gihugu yatangaje ko nyuma yo kubona Jenoside itangiye, Isiraheli yahise ihagarika kugurisha intwaro n’igisirikare cy’icyo gihe (FAR) nk’uko Haaretz ibitangaza

Ubushinjacyaha bwa Isiraheli buvuga ko bugendeye ku nyandiko bwahawe na Minisiteri y’Ingabo, uwari uyoboye igisirikare icyo gihe, David Ivry, yategetse ko nta ntwaro zongera koherezwa mu Rwanda no mu Burundi ku ya 12 Mata 1994. Icyo gihe haburaga ukwezi ngo Akanama k’Umutekano ka Loni gatange itegeko ryo guha akato igisirikare cy’u Rwanda ku ya 17 Gicurasi 1994. Ushinzwe iperereza mu bushinjacyaha bwa Isiraheli, Rachek Matar yaguze ati “Ntawashidikanya ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari icyaha gikomeye cyibasiye inyokomuntu. Hari uwazanye ibimenyetso bishinja Isiraheli kubigiramo uruhare; byari bikwiye ko tubikoraho iperereza ariko inyandiko twakuye muri Minisiteri y’Ingabo zigaragaza ko nta ruhare na ruto rwaba uruziguye cyangwa urutaziguye Isiraheli n’abayobozi bayo bagize muri iyo Jenoside.”

Muri Mata, Urukiko rw’Ikirenga rwa Isiraheli rwatesheje agaciro ubusabe bw’uko hagaragazwa inyandiko z’intwaro icyo gihugu cyagurishije mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994. Icyo gihe iyo minisiteri yavugaga ko gutanga inyandiko nk’izo “byagira ingaruka zikomeye ku mubano mpuzamahanga n’umutekano w’abaturage n’abayobozi ba Isiraheli.” Abanyamategeko, Eitay Mack na Yair Auron bari batanze icyo kirego bagaragaje kutanyurwa ndetse bavuga ko bazajurira. Gusa ubushinjacyaha buvuga ko inyandiko bwashyize ahagaragara muri iki cyumweru zikuraho urwikekwe urwo ari rwo rwose ku bashobora gushinja Isiraheli kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/06/2016
  • Hashize 8 years