Isi ikeneye kwibuka ko Jenoside yabayeho igihe Umuryango w’Abibumbye washyizeho ingabo zo kuyihagararira mu Rwanda -Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu wa kane taliki ya 7 Mata 2022, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni mu gihe ku munsi nk’uyu mu 1994 ari bwo Jenoside yatangijwe mu gihugu hose, nyuma y’iminsi 100 gusa hari hamaze kwicwa abasaga miliyoni.

Dr. Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yakomoje kuri iyo mpurirane y’umunsi n’amataliki bibaye nyuma y’imyaka 28, ashimangira ko abishwe icyo gihe na bo bifuzaga kuba mu Rwanda rwiyubatse nk’uko rumeze uyu munsi kandi rufite icyerekezo kitagira uwo gisigaza inyuma mu rugendo rwerekeza ku iterambere rirambye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Dr. Bizimana yagize ati: “Ku wa 7/4/94 hari ku wa Kane Jenoside yakorewe Abatutsi itangizwa. Kuri uyu wa 7/4/2022 ni ku wa Kane. Hashize imyaka 28 twibuka Abatutsi barenga miliyoni batsembwe, twiyubaka, tunubaka u Rwanda bifuzaga kubamo. Nibaruhukire mu mahoro. Tubazirikane dushima Inkotanyi zabohoye u Rwanda rukaba rutekanye.”

Guhera kuri uyu wa Kane, amabendera yo mu Gihugu yose yamanuwe mu cya kabiri mu kunamira no guha icyubahiro izo nzirakarengane zishwe mu gihe cya Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Guverinoma yariho icyo gihe.

Minisitiri Dr. Bizimana yabwiye itangazamakuru ko ubutumwa bugenewe Isi yose kuri uyu munsi burimo kwibutsa ko hashize imyaka igera kuri 20 Umuryango w’Abibumbye wemeje umwanzuro wo kugira taliki ya 7 Mata Umunsi Mpuzamahahanga wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati: “Isi ikeneye kwibuka ko Jenoside yabayeho igihe Umuryango w’Abibumbye washyizeho ingabo zo kuyihagararira mu butumwa bw’amahoro cyangwa se MINUAR/UNAMIR (ariko izo ngabo na zo ntabwo zari zifite ibikoresho bihagije mu bijyanye n’intwaro, uretse ko no mu buryo bwemewe n’amategeko ntizari zemerewe gukoresha intwaro mu rwego rwo kurinda abasivili kwicwa. Ni yo mpamvu ingabo za Leta y’icyo gihe n’abambari ba Guverinoma bose bashoboye gukora itsembabwoko nta nkomyi, batabangamiwe na MINUAR.”

Akomeza avuga ko ubundi butumwa u Rwanda rugenera Isi yose kuri uyu munsi ari uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, n’Abanyarwanda muri rusange, bakeneye ubutabera kubera ko abenshi mu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside bacyidegembya mu bihugu bitandukanye ndetse bamwe muri bo bakaba barahawe ubwenegihugu.

Hari ababarizwa mu bihugu by’i Burayi, muri Afurika ndetse no ku Mugabane w’Amerika. Ati: “Buri gihugu kibacumbikiye gifite inshingano zo kubashakisha bagashyikirizwa ubutabera cyangwa bakoherezwa mu Rwanda kubera ko iyo ubutabera budatanzwe biba bisobanuye ko ibihugu bikomeje gutsindwa nk’uko byagenze mu myaka 28 ishize.”

Yakomeje avuga ko mu gihe u Rwanda rwatanze impapuro zisaga 1400 zo guta muri yombi abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, izisaga 1,100 ntizirasubizwa, bityo buri gihugu bireba kikaba gisabwa kugenzura niba abakekwa baba batarabonye ijuru rito ku butaka bwacyo.
Yanashimiye by’umwihariko ibihugu bikomeje gukurikirana no guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside n’ibyabataye muri yombi bakaburanishwa ndetse bakanakatirwa.

Ubundi butumwa bw’ingenzi yagarutseho ni ubwo kwibutsa ibihugu bitandukanye ko abashaka gusibanganya amateka ya Jenoside bakomeje gukoresha uburyo bwose bwo kuyihakana no kuyipfobya. Ati: “Dufite abantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu mahanga. By’umwihariko babikorera ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube n’izindi. Turasaba ibihugu gushyira iherezo kuri ibyo bikorwa byangiza.”

MINUBUMWE irasaba buri Munyarwanda wese kwitabira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 28 biteganyijwe mu cyumweru cy’icyunamo no mu minsi 100 yo kwibuka, ikanasaba buri wese kurushaho kwegera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurangwa n’ubudaheranwa.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yagaragaje uburyo amahanga yatereranye u Rwanda, ariko nyuma y’imyaka 28 rukaba rwarahindukiye Isi ubuhamya bw’uko kwiyubaka, gukira ibikomere, ubumwe n’ubwiyunge mu nzego zose bishoboka.

Yagize ati: “Nyuma yo guhura n’ishyano ryajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uyu munsi u Rwanda rufite abagore bari hejuru ya 60% mu Nteko Ishinga Amategeko, kandi ni cyo gihugu cya kane ku Isi mu kugira uruhare mu bikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro- rutanga abasirikare bashyira ubuzima bwabo mu gukura abandi mu mubabaro bigeze kunyuramo.

Guterres yasabye abatuye Isi yose guhora bari maso no kwirinda kwibagirwa amahano yabaye mu bihe byashize kuko bishobora kuba imbarutso yo kongera kuyasubiramo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 07/04/2022
  • Hashize 2 years