Ishyano:Umugabo yabyimbye igitsina cye mu buryo bukabije nyuma yo gusambanya umugore wabandi

  • admin
  • 02/01/2019
  • Hashize 5 years

Ishyano ryagwiriye umugabo w’imyaka 28 y’amavuko witwa Joseph aho yabyimbye igitsina cye nyuma y’iminota micye amaze gusambanya umugore w’undi mugabo mu cyaro giherereye mu burengerazuba bwa Cameroun.

Aya mahano yabaye tariki ya 26 Ukuboza umwaka ushize wa 2018 aho yatashye mu rugo rwe afite amafaranga menshi yabonye akoresheje igitsina cye.Mu masaha 3 gusa yatangiye kubyimba igitsina ndetse n’uburibwe ari bwose.Ubwo amasaha uko yagendaga yicuma cyakomeje kubyimba kugeza ubwo bamujyanye ku bitaro.

Ku bitaro,abaganga ntibabashije kubona indwara arwaye.Bakoze ibizamini bitandukanye ngo barebe ko babona uburwayi ariko byarangiye ntabwo babashije kubona icyatumye abyimba bene ako kageni.

Umwe mu baganga yagize ati”Ndi umuganga guhera mu myaka 30,icyo navuga ni uko ntaho nigeze mbona ibi bintu mu mwuga wanjye.Nabwiye umuryango we ko bamujyana kumushakira ubufasha mu bya gakondo,kuko nta muntu numwe washobora kumuvura mu bitaro”.

Nyuma byabaye ngombwa ko bamwerekeza mu ivuriro gakondo hanyuma umupfumu amubwira ko icyo ari igihano yahawe n’umugabo wamugiriye ishyari kubera ko yamusambanyirije umugore.Umugabo w’uwo mugore ngo yihanangirije Joseph amubuza kumusambanyiriza umugore ariko yaranze aratsemba.

Gusa umupfumu yavuze ko ntawundi wakiza Joseph usibye umugabo w’umugore basambanye ariko mu gihe Joseph uburibwe ndetse no kubyimba byari bimumereye nabi,uwo mugabo ntabwo yabonetse.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/01/2019
  • Hashize 5 years