Ishyaka rya Tshisekedi ryamuhaye amasaha 48 ngo yisubireho ku by’ukwemezwa kwa Martin Fayulu

  • admin
  • 12/11/2018
  • Hashize 5 years

Abarwanashyaka b’ishyaka UDPS batumiye igitaraganya umuyobozi wabo ngo yisubireho asinyure ibyo yari yakoze byo kwemeza Martin Fayulu nk’umukandida umwe rukumbi uzaserukira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC.

Ni mu gihe hasigaye iminsi 42 kugira ngo hakorwe amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,aho amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu yatanze umukandida umwe rukumbi ngo azabe ariwe uhatanira umwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu kwezi ku Ukuboza kuri tariki 23.

Ariko ibi abarwanashyaka b’ishyaka rya UDPS (L’Union pour la démocratie et le progrès social )rya Félix Tshisekedi nti babikozwa ahubwo barashaka ko ava iyo yagiye akaza bagatangira ibikorwa byo kwiyamamaza.

Umunyamabanga w’ishyaka rya UDPS Jean Marc Kabund yatangarije imbere y’abarwanashyaka baryo ko badashyigikiye imikino yabereye I Geneve ahubwo bo biteguye amatora uko byagenda kose,bityo basaba perezida wabo gukura sinya ye ku rupapuro rwo kwemeza umukandida umwe nk’uwuzahagararira abatavuga rumwe n’ubugetsi bwa Kinshasa.

Yagize ati”UDPS twisubiyeho n’imbaraga kuri uku gusinya kwa kozwe.Imashine yacu muri politike imaze imyaka 40 irwanywa.Abenshi barapfuye,ntabwo dushobora kwemera imikino yabereye I Geneve”.

Akomeza agira ati“Duhaye Perezida wacu amasaha 48 yo kuba akuye sinya ye kuri ariya masezerano.Kandi yinjire mu gihugu vuba aze muri kampanyi ye y’amatora.Nti twifuza gukorera abandi.Tuzajya mu matora n’ubwo hazaba hari imashine zo gutora cyangwa nti zizabe zihari”.

Uyu muyobozi yasoje yisegura avuga ko atari ukwigomeka ahubwo ari ibijyanye na politike ari gukora.

Ati”Si nteje akavuyo ahubwo ndi gukora politike.Nti dushaka uwugurisha cyangwa uwugura ishyaka ryacu”.

Ibi bije nyuma y’uko habayeho ukwishyirahamwe kw’amashyaka ya politike atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabira atoreye uwugomba kuyaserukira mu matora ariwe Martin Fayulu.Uku kwemezwa kukaba kwarabereye I Geneve mu Busuwisi aho abayobozi bagera kuri 7 baya mashyaka bari bahuriye.


Abarwanashyaka b’ishyaka UDPS bahuriye imbere y’aho rifite ikicaro bamagana ibyakozwe n’umuyobozi wabo Tshisekedi
Abarwanashyaka b’ishyaka rya UNC riyobowe na Vital Kamerhe nabo biraye mu mihanda bamagana ibyakozwe n’ubuyobozi bwabo byo kwemeza Fayulu nk’umukandi perezida w’abatavuga rumwe na Leta

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO:http://muhabura.rw/amakuru/hanze/article/martin-fayulu-umukandida-perezida-w-abatavuga-rumwe-na-leta

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/11/2018
  • Hashize 5 years