Ishyaka Green Party ryemeje Dr. Frank Habineza nk’umukandida uzarihagarira mu matora ya Perezida
- 18/12/2016
- Hashize 8 years
Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda ryamaze kwemeza Dr Frank Habineza nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe ku itariki 03, na 04 Kanama 2017, Ibi bikaba byemerejwe mu nama yaryo yateraniyei Kigali kuri uyu wa 17 Ukuboza 2016.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iri shyaka Green Party ryemeza ko nyuma y’ibiganiro abarwanashyaka baryo bagiranye guhera kuya 5 Werurwe 2016, baje kwanzura ko umuyozi waryo Dr. Frank Habineza azahatanarira kuyobora u Rwanda ariko bakomeza bavuga ko bazatangaza ku mugaragaro umukandida wabo mbere ya Werurwe 2017.
Iri tangazo rigira riti “Inama ya Buro Politiki y’Ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda yemeje Dr Frank Habineza nk’umuandida w’iri shyaka mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ateganijwe ku itariki 03, 04 Kanama 2017, Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro byahuje byatangiye kuya 5 Werurwe 2016, Umwanzuro ku mukandida w’iri shayaka uzafatwa mbere y’impera za Werurwe 2017″
Ishyaka Green Party of Rwanda rimaze imyaka isaga 7 ribayeho, kuva ku itariki 14 Kanama 2009, gusa ryaje kwemerwa byeruye mu Rwanda mu mwaka wa 2013 ku itariki ya 9 Nzeri.
Green Party kandi ni rimwe mu mashyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda ariko ryemerewe gukora Politiki hano imbere mu gihugu
Amatora ya perezida wa Repubulika azakurikirwa n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite azaba muri 2018, hazakurikireho ay’abasenateri azaba muri 2019.
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw