Ishema ry’abongereza ku ruhando rw’I Burayi bambariye guhigika mukeba Manchester United

Ku nshuro ya mbere mu mateka Liverpool na Manchester United, abake b’ibihe byose bahuriye mu mukino wa UEFA EUROPA League. Umukino ubanza Liverpool yatsindiye Anifield ibitego 2-0. Naho uwo kwishyura ni kuri uyu wa 17 Werurwe I Oldtraford.

Liverpool iyoboye andi makipe yo mu bwongereza mu kugira ibikombe byinshi bya Championsleague, ifite 5. Ikurikirwa n’iyi Manchester United yo ifite 4. Muri shampiyona, Manchester United niyo iyoboye kukoimaze gutwara 20, gusa nayho ikurikirwa na Liverpool ifite 18. Ibi rero nibyo biha uburemere ubukeba bw’aya makipe kuko kuri uu ariwo mukino ukomeye mu gihugu cy’ubwongereza

Ibitego 2-0 Liverpool yatsindiye Anifield mu mukino ubanza byabahaye imbaraga n’icyizere byo gutegure neza umukino wo kwishyura. Ngo intego yabo ni ukubona igitego ku kibuga cya Man.Utd maze bakica imibare yayo. Baramutse babigezeho bakabona igitego kimwe, Man Utd yasigara isabwa ibitego bine kugirango isezerere Liverpool.
Umutoza wa Liver Pool,Jurgen Klopp

Daniel Sturridge na Roberto Firmino bafashije Jurgen Klopp kwandika amateka yo gutsinda umukino wa mbere uhuje aya makipe ku mugabane w’I Burayi. Aganira na Liverpool Echo, Daniel Sturrigde yavuzeko bagomba gukina umukino wo kwishyura nkaho ari finale ati “icyizere ni cyose mu rwambariro kandi twiteguye gukora akazi neza mu buryo bwose”

Agaciro ka EUROPA ntikakiri igikombe gusa, hariho ko ikipe itwaye igikombe ihabwa n’ikite yo kwitabira UEFA Championsleague. Ibi rero ngo ni imwe mu nzira Liverpool igomba gukoresha mu kugera muri Champions league

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe