Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryashimiye u Rwanda

  • admin
  • 28/04/2020
  • Hashize 4 years

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryashimiye u Rwanda ku muhate rukomeje gushyira mu rugamba rwo guhashya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) cyugarije Isi.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 207 batahuweho COVID-19 barimo 114 bakirimo kwitabwaho n’abaganga, na 93 bakize, aho ntawurahitanwa n’icyo cyorezo mu Gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa OMS Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko we na Mike Ryan Umuyobozi wa Gahunda yita ku bikorwa by’ubutabazi muri OMS, bagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Dr. Biruta Vincent, bamushimira imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu gupima no gukurikirana abakekwaho COVID-19.

Mu rwego rwo guhashya iki cyorezo, Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zirimo guhagarika ibikorwa bitabonwaga nk’iby’ingenzi. Kuva mu ngo no gusurana bitari ngombwa birabujijwe kugeza tariki ya 30 Mata, keretse abajya gushaka serivisi zihutirwa nko kujya kwivuza, guhaha ibiribwa, gushaka serivisi z’imari cyangwa abakozi bagiye gutanga izo serivisi.

Ibikorwa by’ubuhinzi byarakomeje hubahirizwa amabwiriza, insengero zirafungwa, abakozi bose basabwa gukorera mu ngo zabo bifashishije ikoranabuhanga.

Ku bijyanye no kwita no gukurikirana abagaragayeho icyorezo cya COVID-19, u Rwanda rwashyizeho ibigo byihariye bivurirwamo abagaragayeho icyocyorezo, ndetse n’ibyakirirwamo abashyizwe mu kato kandi bose bakitabwaho na Leta.

Leta yashyizeho n’itsinda ry’abakozi baturutse mu nzego zitandukanye rishinzwe gukurikirana umuntu wese waba yarahuye n’uwatahuweho icyorezo cya Koronavirusi, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ryacyo.


Chief editor/ MUHABURA. RW

  • admin
  • 28/04/2020
  • Hashize 4 years