Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryasabye abatuye Isi kureka inzoga

  • admin
  • 17/04/2020
  • Hashize 4 years

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryasabye abatuye Isi kureka inzoga n’ibindi bisindisha muri ibi bihe Isi yugarijwe n’Icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), kuko zigabanya ubushobozi n’ubwirinzi bw’umubiri bikaba byaha icyuho iki cyorezo kimaze gutahurwa ku barenga miriyoni 2 n’ibihumbi 190 ku Isi.

OMS iraburira abatuye Isi ibasaba kureka inzoga n’ibindi bisindisha muri ibi bihe bitoroshye kuko byaba amahirwe yo kurinda ubudahangarwa bw’umubiri, ndetse hakanakumirwa ihohoterwa rikomoka ku businzi mu gihe abantu bose basabwa kuguma mu ngo.

Nk’uko OMS ibitangaza, ubwiyongere bwo kunywa inzoga buca intege umubiri ntugire ubwirinzi buhagije ku buryo COVID-19 yinjira ihita itwara ubuzima, ndetse bikaba bishobora gutuma abantu bashiruka ibinya ntibahe agaciro uburemere bw’icyorezo, bakongera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwendetse n’ihohotera mu miryango n’ibindi.

Bityo ngo kureka ibisindisha byakumira kuba ubwirinzi bw’imibiri ya benshi bwarushaho gukora neza ndetse bikanagabanya ibyago byaterwa n’uko ubudahangarwa bwacika intege ,muri ibi bihe bitoroheye COVID-19 ikwirakwira vuba ndetse ikanica bitunguranye ihereye ku banyantege nke kurusha abandi.

OMS yikomye n’abaomeza gukwirakwiza ibihuha ko kunywa inzoga nyinshi byica virusi itera COVID-19 mu mubiri, ishimangira ko iyo myumvire ishobora gushyira iherezo ku buzima bwa benshi.

Imibare itangwa n’iryo shami rya Loni ishimangira ko ubusanzwe abarenga miriyoni 3 ku Isi bicwa n’inzoga buri mwaka, Isi yose ikaba isabwa gukaza ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’inzoga muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo nk’imwe mu ngamba zo kurinda rubanda nyamwinshi.

Carina Ferreira-Borges Umuyobozi w’Ishami rya OMS mu Karere k’Ibihugu by’u Burayi yagize ati: “Inzoga ziranyobwa cyane mu gace k’u Burayi, kandi bigira ingaruka kuri benshi. Muri ibi bihe bya COVID-19 dukwiye kwibaza ngo ni ibihe byago twakwirinda mu bihe abantu bose bari mu ngo, birimo n’ibyaterwa n’ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bwabo.”

CNN yatangaje ko hari abafata icyo kemezo nko kurengera, kuko gifashwe mu gihe umubare munini w’abatuye Isi bibereye mu ngo aho banywa ntibagire uwo bahutaza. Nko muri Amerika abenshi bimuriye depo z’inzoga mu ngo zabo, aho bagira amasaha yo kwisanzura mu miryango, bikabahuza kurarikira kujya mu tubari.

Ariko kuba abantu bashobora gusinda bagahohoterana mu miryango na byo biri mu mpamvu OMS ishingiraho yamagana inzoga.

Zimbabwe nka kimwe mu bihugu byafashe ingamba zo guhagarika kugurisha inzoga mu bihe byo kuguma mu rugo, abaturage bakomeje kwinubira ko icyaka kibishe kandi na byo biri mu bituma bumva bava mu ngo zabo.


Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/04/2020
  • Hashize 4 years