Ishami rya Loni rishinzwe impunzi rigiye kongera inkunga ryahaga impunzi mu Rwanda

  • admin
  • 27/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR) ryatangaje ko rigiye kongera imfashanyo y’ibiribwa ryageneraga impunzi mu Rwanda.Iyi nkunga ikaba yari yarabaye nke kubera kugabanyuka kw’abaterankunga, aho Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa (PAM) ryagabanyije imfashanyo y’ibiribwa ryageneraga impunzi zo mu Rwanda guhera mu Ugushyingo 2017.

Inkunga bageneraga impunzi yagabanyijweho 10 % mu Ugushyingo 2017, bigeza muri Mutarama uyu mwaka wa 2018 yari imaze kugabanyukaho 25 %.

Ariko mu butumwa Ishami rya HCR mu Rwanda ryatanze, buvuga ko mu mezi abiri agiye gukurikira iyo mfashanyo iziyongeraho 10 % biturutse ku nkunga ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa ku isi (PAM) ryahawe.

Yagize iti “Imfashanyo izava kuri 75 % igere kuri 85 % mu mezi ya Gicurasi na Kamena. HCR na PAM bashyize hamwe imbaraga ngo bashake uburyo iyi nkunga yakomeza na nyuma ya Kamena.”

Ubwo aheruka mu Rwanda,Umuyobozi Mukuru wa HCR ku Isi Filippo Grandi agasura inkambi ya Gihembe iherereye mu Karere ka Gicumbi muri uku kwezi, yavuze ko kubera kugabanyuka kw’ibyahabwaga impunzi, bari kwiga no ku zindi gahunda zafasha impunzi kwibeshaho aho gukomeza gutegereza inkunga.

Filippo Grandi agize ati “Tugiye gutangiza uburyo bushya. Tugiye kuvugana na PAM ku bijyanye n’inkunga y’ibiribwa ariko by’umwihariko dukwiye kongera ubushobozi bwabo kugira ngo babashe kwigira. Ndatekereza ko iki ari igihe cyo kuba babona imirimo ndetse n’izindi serivisi za Leta.”

HCR yasabye nibura miliyoni 98.8 z’amadolari ngo ibashe kwita ku mpunzi zo mu Rwanda mu 2018 ariko kugeza muri Gashyantare yari imaze guhabwa 2 % by’ayo yasabye.

Ibi bikaba ari bimwe byari byihishe inyuma y’imigumuko y’impuzi zo mu nkambi ya Kiziba aho zavuga ko ikibazo cy’ibiribwa bicye nacyo cyari kiri mu bituma bigumura.Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 173 ziganjemo izaturutse muri Congo ndetse n’iza-Abarundi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/04/2018
  • Hashize 6 years