Isesengura: Impamvu Chelsea ihabwa amahirwe yo gutsinda kurenza PSG

  • admin
  • 16/02/2016
  • Hashize 8 years

Uyu munsi tariki 16 Gashyantare 2016,ni bwo abakunzi ba ruhago bagiye kongera kuryoherwa na UEFA Chapions league by’umwihariko abaturage b’igihugu cy’u Bufaransa ku kibuga cya Parc De Prince PSG(Paris Saint Germain FC) izahakirira Chelsea yo mu Bwongereza, mu umukino ubanza wa kimwe cy’umunani 1/8 , Aya makipe akaba yari amaze iminsi ahurira muri iri rushanwa, kuri iyi nshuro agiye guhura yombi afite abakinnyi bari mu mvune.

Ikipe ya PSG izaba iri ku kibuga cyayo ikindi kandi PSG ni ikipe yari imaze gukina imikino 16 itaratsindwa muri shampiyona ariko muri iyi weekend dusoje yahagaritswe na Lille ubwo banganyaga 0-0. Ibi ariko ntacya bivuze kuko ikiri iya mbere n’amanota 70 irusha iyakabiri 25.hari abavuze ko PSG yaba yanze kwivuna muri shampiyona kandi basa n’abayitwaye.Ngo ikiri mu mitwe y abo ni Chelsea. Babinyujije ku mutoza wabo Laurent Blanc PSG batangaje ko Marco Velrrati na Javier Postore batameze neza. Ngo n’ubwo Verrati yakinnye igice cya kabiri muri iyi weekend na Pastore akaba yari yagarutse mu gikombe cy’igihugu, ngo nta mahirwe yo gutangira mu mukino na Chelsea “tuzakoaresha Adrien Rabiot , Blaise Matuidi na Thiago Motta mubo hagati” Laurent Blanc.

Chelsea n’umutoza wabo mushya n’ubwo batari ibere muri shampiyona, bamaze kugaruka mu bihe byiza dore umukino baheruka batsinze Newcastle 5-1.Gusa inkuru itari nziza muri iyi kipe havugwa indi mvune muri ba myugariro.Nyuma ya Kurt Zouma uri hanze amezi 6, ubu na captain John Terry afita akabazo kimvune kuko ku mukino na Newcastle yasohotse mu kibuga ku munota wa 38. Branslav Ivanovic yasihe ahengekwa hagati na Cahill maze rahman Baba ajya kuruhande rw’ibumoso naho Cezar Aziilicueta anyura iburyo. Haribazwa niba ubu bwugarizi ari na bwo buzakoreshwa kwa PSG cyangwa niba Terry azaba yagarutse.

Twabibutsa ko iyi ari inshuro ya gatatu yikurikiranya ayo makipe ahuriye mu mikino yo gukuranamo muri iri rushanwa.Chelsea yari yabanje gukuramo Psg ariko umwaka ushize PSG nayo yakuyemo Chelsea harimo igitego cya David Luiz ukinira PSG kuko yahageze agurishijwe na Chelsea. Kuri ubu rero tukaba twese dutegereje uko umukino uzaba ugenda hagati y’aya makipe Chelsea na PSG kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2016.

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/02/2016
  • Hashize 8 years