Irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo mu Karere ka CECAFA ryabuze uryakira

  • admin
  • 14/11/2018
  • Hashize 5 years

Irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo mu Karere ka CECAFA, ‘CECAFA Senior Challenge Cup’ yagombaga kubera muri Kenya mu Ukuboza yakuweho kuko iki gihugu cyateye utwatsi abayobozi b’iri rushanwa.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati ‘CECAFA’ ifite ibibazo by’amikoro bituma inanirwa gutegura amarushanwa abiri (CECAFA Senior Challenge Cup na CECAFA Kagame Cup) buri mwaka kuko kenshi abura ibihugu biyakira.

Nk’uko Umunyamabanga wa CECAFA Nicolas Musonye yabitangarije Daily Nation Kuri uyu wa kabiri tariki 13 Ugushyingo 2018 yavuze ko CECAFA Senior Challenge Cup itakibaye kuko babuze igihugu kiyakira.

Ati “Ibihugu nta bushake bwo kwakira iri rushanwa byagaragazaga. Twahisemo kurikuraho ahubwo tugategura neza amarushanwa y’umwaka utaha tugendeye ku ngengabihe ya FIFA aho amarushanwa yacu dushaka ko azakinwa mu mpeshyi, muri Nyakanga na Kanama.

Imbogamizi ya kabiri ni uko aya marushanwa yari kuzakinirwa rimwe na CAF champions league ndetse na CAF confederation bityo nk’uko uyu muyobozi yabitangarije Goal.com.

Ati“Urumva ko bitazashoboka kubera ko amarushanwa y’amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byayo (Caf Champions League na Caf Confederation Cup) azakinwa mu gihe kimwe n’icyo twazakoremo irushanwa ryacu”.

Uyu munyamabanga yakomeje avuga ko u Rwanda na Tanzania ari byo bihugu bibiri bihanganiye kwakira CECAFA Kagame Cup ya 2019 naho kugera ubu nta gihugu cyifuza kwakira CECAFA y’ibihugu kiraboneka ariko ngo bizageza mu nama y’inteko rusange y’iri mpuzamashyirahamwe izabera muri Uganda mu kwezi gutaha cyabonetse.


Umunyamabanga wa CECAFA Nicolas Musonye

Zanzibar yari yasabwe na CECAFA kwakira iri rushanwa ariko muri Gicurasi uyu mwaka babihakana bavuga ko nta mikoro bafite, byimuriwe muri Kenya yagombaga kuryakira ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nayo itungurana muri Kanama ivuga ko itazashobora kwakira iri rushanwa.

Mu gihe CECAFA y’ibihugu yakuweho, Uganda yemeye kwakira irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu Ukuboza uyu mwaka.

Niyomugabo Albert MUhabura.rw

  • admin
  • 14/11/2018
  • Hashize 5 years