Irinde Gukora Ibi Mbere yo Kurushinga

  • admin
  • 26/10/2016
  • Hashize 7 years

Hari itandukaniro rikomeye mugukundana “Fiance” mu ndimi z’amahanga ndetse n’igihe mwamaze kwemeza ko mugiye kurushinga. Niyo mpamvu hagati y’abamaze gufata icyemezo cyo kurushinga hari byinshi baba bagomba guhagarika gukora mu gihe bagitegereje umunsi w’ubukwe.

Ngo ni byiza kugira amategeko ugomba kubahiriza mbere y’uko urushinga kuko kwemeranwa ko muzabana bitavuze ko mwabanye, hari ubwo byahinduka uramutse utubahirije ibi bikurikira:

1. Wikwishyiraho umupaka.

Ngo nyuma yo kugira umukunzi ndetse mukaba mwaranafashe icyemezo cyo kurushinga , ngo n’iby’ingenzi gushyiraho umupaka ku nshuti zawe zindi ariko ntiwishyireho umupaka ngo utangire kwanga inshuti zawe kuko uwo mwumvikanye bishobora gupfa. Ni byiza rero kwitonda ugashishoza. Gusa ngo ugomba cyane cyane kwirinda umubano n’inshuti zawe cyane izo mudahuje igitsina.

2. Hagarika gukora imibonanompuzabitsina n’ibindi bijyanye nayo.

Ni ngombwa kumenya ko wenda gushinga urugo kandi bikaba byiza ubaye uri isugi(ku gitsina gore) cyangwa Imanzi(ku gitsina gabo), kuba wakomeza gukora imibonanompuzabitsina ngo cyane cyane n’izindi nshuti zawe ,byagusenyera urugo ndetse intego zanyu ntimuzigereho.

3. Wikumva ko warushinze byarangiye, itonde.

Nibyo rwose wowe n’umukunzi wawe mwamaze gufata icyemezo ,ariko ntibyari byaba ngo murushinge haracyabura igihe n’iyo cyaba gito. Wigabanya umubano n’umukunzi wawe ngo wumve ko byarangiye, ahubwo uracyafite byinshi byo kumenya neza ku wo muteganya kurushinga, kugira ngo muzabane umuzi neza cyane.

4. Wikwita kubyo wumva hirya no hino ngo ubikurikize.

Iyi n’inama ikomeye ku benda kurushinga, muri iki gihe muba mwitegura kubana akaramata, uba ugomba kugira byinshi witondera kumva cyane cyane igitsina gore.

Mu icyo gihe wenda kurushinga uzabwirwa byinshi n’abantu batandukanye, ugirwe inama n’inshuti zawe, ndetse n’abandi. Itondere rero inama ugirwa kuko zishobora kugusenyera.

5. Hagarika kubwira amabanga yose umukunzi wawe ndetse n’abandi.

Hari amabanga akomeye utagomba kubwira umukunzi wawe bitewe n’imvamvu runaka zishobora kuzana agatotsi mu mubano wanyu. Ndetse ntunagomba kubwira amabanga yawe izindi nshuti zawe zose ziteguye kukumva.

6. Witekereza ko gukunda byarangiye ngo uterere agati mu ryinyo.

Si byiza rwose kugabanya gukunda uwo mwemeje kurushinga ngo witurize we kumwereka urukundo nka mbere, wiringiye ko mwafashe icyemezo, ahubwo ni cyo gihe cyo kongeramo umunyu, wirekeraho kumuha urukundo, ahubwo kora uko ushoboye kose uzane udushya mu rukundo.

7. Wikwemera ibyari byo byose udafitiye ibimenyesto bifatika.

Kwemera ibyari byo byose udafitiye gihamya bishobora kukugusenyera rwose mu gihe witegura kurushinga. Ubwo rero ugomba kubaza umukunzi wawe ikintu cyose utumva , ukamusobanuza neza kugira ngo muzabashe kubana neza ntawishisha undi.

Ibyo ni bimwe ugomba kwirinda gukora mu gihe wamaze kufata icyemezo cyo kurushinga, kugira ngo umubano wanyu uzagenge neza kugeza mubanye.


Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/10/2016
  • Hashize 7 years