Ireland:Abaturage batoye ku bwiganze ko gatanya ku bashakanye yakoroshywa

  • admin
  • 26/05/2019
  • Hashize 5 years

Abaturage bo muri Repubulika ya Ireland batoye ku bwiganze basaba ko amategeko ajyanye no gusaba gatanya ku bashakanye abamo ubwisanzure, mu matora ya kamarampaka yabaye ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Kuri ubu, itegekonshinga ry’iki gihugu rivuga ko abashakanye bagomba kuba bamaze imyaka ine muri itanu ibanza baratandukanye, mbere yuko bemererwa guhabwa gatanya.

Ariko ubu iyo ngingo iribukurwe mu itegekonshinga – ibintu biha umwanya inteko ishingamategeko wo gufata icyemezo ku ngano y’igihe gishya kigomba kuba gishize mbere yuko gatanya yemerwa.

Muri iki gihugu, gatanya yemewe n’amategeko mu mwaka wa 1995, nyuma y’amatora ya kamarampaka yabayemo guhatana gukomeye.

Icyo gihe, yemejwe ku majwi angana na 50.3 ku ijana (50.3%).

Muri aya matora ya kamarampaka yabaye ku wa gatanu, mu gihe hagisigaye gutangazwa ibyavuye mu matora mu duce tubiri muri 31 twatorewemo, abatora bemeje impinduka ku itegeko ku kigero cya 82.1%, mu gihe 17.9% ari bo banze izo mpinduka, nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru RTE cya leta.

Impinduka iyo ari yo yose ku itegekonshinga rya Ireland igomba kubanza kwemezwa ku bwiganze bw’amajwi binyuze mu matora ya kamarampaka.

Mbere y’ayo matora yo ku wa gatanu, leta y’iki gihugu yagaragaje ko yemera ko kuba abashakanye baba bamaze imyaka ibiri batandukanye, ari igihe gihagije kugira ngo bahabwe gatanya.

Mu bihe bya vuba bishize, Ireland yakoze andi matora ya kamarampaka ku bindi bibazo bijyanye n’imibereho – bituma hakurwaho itegeko ribuza gukuramo inda ndetse amategeko yemera no gushakana hagati y’abantu b’igitsina kimwe.

Amashyaka y’ibanze akomeye muri iki gihugu yashyigikiye amategeko ashyira ubwisanzure muri gatanya. Imiryango y’impirimbanyi ishamikiye kuri Kiliziya Gatolika – irimo nk’ikigo Iona – ni yo yamaganye ayo matora ya kamarampaka kuri gatanya.

David Quinn, ukuriye ikigo Iona, yavuze ko by’umwihariko nta kibazo abona ku kuba igihe cyo kurindira mbere yo guhabwa gatanya cyava ku myaka ine kikajya kuri ibiri, ariko avuga ko adashaka ko amategeko agenga gatanya avanwa mu itegekonshinga burundu.

Imibare itangwa n’ikigo cy’ibarurishamibare mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi cya Eurostat, igaragaza ko ikigero cya gatanya ku bashakanye muri Repubulika ya Ireland kiri kuri 0.6% buri mwaka kuri buri bantu 1000, ugereranyije na 1.9% mu Bwongereza na 3.2% muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/05/2019
  • Hashize 5 years