Irebere ubuzima bw’umugabo wa mbere ku isi ufite umuryango munini w’abantu [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 03/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umugabo witwa Ziona Chana w’imyaka 73 y’amavuko ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde niwe muntu ufite umuryango munini ku isi aho afite abagore 39,abana 94 ndetse n’abuzukuru 33.Uyu muryango wose wibera munzu y’igorofa igeretse inshuro 4 y’ibyumba 100, iri ku musozi uru mu cyaro cya Baktwang muri Leta ya Mizoram aho abgore baryama mubyumba binini cyane.

Mr Chana yabwiye ikinyamakuru the Sun ko kuri we yumva ari umwana w’Imana ndetse akaba ari umunyamahirwe kubera ko ari umuyobozi w’umuryango munini ku isi.

Yagize ati”Numva ndi umwana w’Imana w’akataraboneka.Yampaye abantu benshi ngomba kwitaho.Njyewe nigereranya nk’umugabo w’umunyamahirwe kuba ndi umutware w’abagore 39 ndetse nkaba ndi umuyobozi w’umuryango munini ku isi”.

Ikiyongera kuri ibi Mr Chana ni umuyobozi w’itorero rigizwe n’abayoboke 400,Yavuze ko atarahagarika gushaka abagore.

Yagize ati”Kugira ngo ngere ku itorero ryanjye rikomeye,niteguye no kujya muri Amerika gushakayo abagore bandi”

Uyu muryango ufite imyitwarira nk’iy’abasirikare,kuko umugore mukuru mu bagore ba China witwa Zathiangi ayobora bacyeba be mu bikorwa byose by’imirimo yo murugo nko gukubura,gukoropa,kumesa ndetse no guteka.

Urugero rw’ibiryo barya bose hamwe nko ku mugoroba,bigizwe n’inkoko 30, ibirayi byo gukoramo ifiriti ibiro 132 ndetse n’ibiro 220 by’umuceri. Ikiyongera kuri ibi Mr Chana ni umuyobozi w’itsinda ryorohereza abaririmo gushaka abagore benshi nk’uko umuntu abishatse.

Bwa mbere yashatse abagore 10 mu mwaka umwe igihe yari afite akazi keza kamuhesha amafaranga,kuburyo kuri ubu aryama ku gitanda cye ndetse n’abagore be bakaryama mu byumba binini by’umuturirwa we.

Abagore bakiri bato nibo baryama mu byumba biri hafi ye,ubwo abagore bashaje bakaryama kure ye kuburyo bagenda basimburana kuza kuryamana n’umugabo wabo Mr Chana, bahereye ku murongo kugeza bahetuye hanyuma, bakongera bagatangira bundi bushya bikagenda gutyo buri gihe.

Rinkmini, umwe mu bagore ba Mr Chana ufite imyaka 35 y’amavuko yabwiye the sun ko bahora iruhande rw’umugabo wabo kubera ko ari uw’agaciro gahambaye.

Yagize ati”Twe duhora iruhande rwe nk’uko ari umuntu w’agaciro gakomeye mu nzu.Ni umuntu mwiza w’agatangaza muri aka gace kose”.

Undi mu bagore be witwa Huntharnghanki yavuze ko umuryango bose babayeho neza kuko gahunda y’umuryango ubanye mu mahoro ishingiye ku rukundo no kubahana.

Umwe mu mu bahungu be nawe yemeje ko Mr Chana se akaba na sekuru w’abuzukuru batari bacye afite abagore benshi yashatse ari abacyene bo muri ako gace.Bityo agomba kubitaho akabashakira ubuzima bwiza.

Abagore bakuru ba Mr Chana bari kwerekana ibyo bifashisha bategura ifunguro
Aha niho abana bato ba Mr Chana baryama muri kimwe mu byumba by’igorofa
Iyi niyo nzu umuryango wa Mr Chana ubamo
Aho bafatira ifunguro hameze neza neza nko muri resitora
Abagore bato bakora akazi ko mu rugo bayobowe n’umugore mukuru
Mr Chana ari kumwe n’umuryango we wose ugizwe n’abagore 39,abana 94 ndetse n’abuzukuru 33
Mr Chana ari imbere y’abagore be 39 mu rugo rwe ruherereye Baktawng akaba avuga ko agiye kujya muri Amerika gushaka abandi bagore

IBYO DUKORA NAWE WIFUZA KO TWAGUFASHA WATWANDIKIRA KURI EMAIL: Muhabura10@gmail.com

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 03/06/2018
  • Hashize 6 years