Iran yagabye igitero muri Syria, byo kwihimura ku gitero cyagabwe ku karasisi

  • admin
  • 01/10/2018
  • Hashize 6 years

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyateye ibisasu bya misile bigambiriye abakuru b’intagondwa mu burasirazuba bwa Syria cyihimura ku gitero cyibasiye akarasisi k’ingabo za Iran mu kwezi gushize kwa cyenda.

Itangazo ry’iki gisirikare ryavuze ko “abakora iterabwoba benshi bishwe cyangwa bakomeretse” muri ibyo bitero by’indege.

Ntabwo igisirikare cya Iran cyavuze ahantu nyirizina mu burengerazuba bwa Iran cyatereye ibyo bisasu bitandatu bya misile, ariko cyahishuye ko byakoze urugendo rwa kilomtero 570 kugera muri Syria.

Abantu 25 bishwe ubwo hagabwaga igitero ku karasisi ka gisirikare n’abantu bitwaje imbunda mu kwezi gushize kwa cyenda mu mujyi wa Ahvaz – ni cyo cyari gihitanye abantu benshi icyarimwe kurusha ibindi muri Iran mu myaka irenga 10 ishize.

Umutwe wiyita leta ya kisilamu n’undi mutwe w’Abarabu uvuga ko uharanira kwigenga, yombi yavuze ko ari yo yagabye icyo gitero.

Itangazo ry’igisirikare cya Iran ryatangajwe ku rubuga rwa interineti rw’iki gisirikare rwa Sepah News ryavuze ko ibisasu byinshi bya misile byatewe mu gace k’uburasirazuba bw’uruzi rwa Euphrates muri Syria.

Urwo rubuga rwanatangaje amafoto ruvuga ko agaragaza ibyo bisasu bya misile ubwo byaterwaga.

Iran ikomeje gushyigikira Perezida Bashar al-Assad wa Syria mu ntambara ikomeje muri Syria, imwoherereza abasirikare babarirwa mu magana ndetse igafasha n’imitwe y’inyeshyamba ishyigikiye leta ya Syria.

Abagore, abana n’abasirikare ba Iran, ni bamwe mu bapfiriye mu gitero cyo mu kwezi gushize kwa cyenda ubwo abagabo bane bitwaje intwaro bagabaga igitero ku karasisi ka gisirikare ko kwizihiza isabukuru y’itangira ry’intambara hagati ya Iran na Iraq yabaye kuva mu mwaka wa 1980 kugera mu wa 1988.

Nyuma yaho Iran yavuze ko yataye muri yombi abantu 22 bafite aho bahuriye n’icyo gitero.

Ubwo hashyingurwaga abaguye muri icyo gitero, umukuru wungirije w’igisirikare cya Iran, Burigadiye Jenerali Hossein Salami, yasezeranyije ko hazabaho kwimihura “simusiga” kuri icyo gitero, yitiriye Saudi Arabia, Israel na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uko kunenga ibyo bihugu kwasubiwemo na Perezida Hassan Rouhani wa Iran, washinje Amerika n’ibihugu byo mu kigobe cy’Abarabu kugira uruhare muri icyo gitero.

Ariko Nikki Haley, uhagarariye Amerika mu muryango w’abibumbye, yabwiye televiziyo CNN ati:”Ashobora [Perezida Hassan Rouhani wa Iran] kutwegekaho ibyo ashaka byose. Ikiriho ni uko akwiye kwicyebuka akireba mu ndorerwamo.”

JPEG - 36.6 kb
Iran yavuze ko ibyo bisasu bitandatu byakoze urugendo rwa kilomtero 570 kugera muri Syria
JPEG - 89.5 kb
Bamwe mu ngabo za Iran bari mu karasi kagabweho igitero mu kwezi gushize kwa cyenda

Niyomugabo Alberd

  • admin
  • 01/10/2018
  • Hashize 6 years