Ipfunwe rica intege abantu bafite ubwandu bwa SIDA ntibabashe kwiga no kwiyakira-Perezida Kagame

  • admin
  • 03/12/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Paul Kagame yavuze ko ihezwa n’ipfunwe ku banduye virusi itera SIDA bitera ingaruka zikomeye zirimo kutiga no kwiyakira mu buzima babayeho ndetse no kutagana serivisi z’ubuvuzi,bityo iyi ikaba ariyo mbogamizi nyamukuru mu rugamba rwo kurwanya iyi ndwara yibasira abantu benshi ku Isi Kandi idatoranyije.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri uyu wa Mbere tariki 2 meUkuboza, ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga ya 20 kuri SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ICASA.

Ni inama yitabiriwe n’ibihugu hafi 20 ndetse ikaba yitabiriwe kandi na Perezida Filipe Jacinto Nyusi n’abadamu b’abakuru b’ibihugu barimo Jeannette Kagame, Madamu Antoinette Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville, Madamu Hinda Déby Itno wa Chad, Madamu Aïssata Issoufo Mahamadou wa Niger, Madamu Rebecca Akufo-Addo wa Ghana na Madamu Neo Jane Masisi wa Botswana.

Mu butumwa bwe muri iyi nama,Perezida Kagame yashimye umwanya ufatwa hakaganirwa ku kibazo k’izi ndwara kuko bikiza ubuzima.

Yavuze ko ipfunwe no guceceka ku bantu barwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,bituma batabasha kubona ubuvuzi bakeneye.

Yagize ati “Ibiganiro bifunguye bikiza ubuzima. Iyo bigeze ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, akato no guceceka birica, kimwe n’izindi virusi ziri hagati aho. Ipfunwe rica intege abantu bafite HIV ntibabashe kwiga no kwiyakira cyangwa kugera kuri serivisi z’ubuvuzi bakeneye ngo bakomeze kubaho. ICASA iriho kugira ngo ikureho imiziro ituma abantu batabasha kwirinda no kwisuzumisha hakiri kare.

Yavuze ko SIDA ari indwara itagira umupaka, ku buryo ari ngombwa gushyigikira ibikorwa by’imiryango nka Global Fund, Gavi na PEPFAR, ikomeje gutanga umusanzu muri uru rugendo. Yanavuze ko Guverinoma muri Afurika zigomba gushyira imbere kongera ishoramari mu buvuzi, ari nabyo bitanga umusingi urambye w’ubufatanye n’izindi nzego.

Perezida Kagame kandi yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gufasha u Rwanda mu bikorwa bigamije guhangana n’icyorezo cya Sida mu myaka ishize, ndetse ko rwiteguye gukomeza gukorana nabo mu kugera ku ntego rwihaye.

Yakomeje ati “Inzego zikomeye z’igihugu mu bijyanye n’ubuvuzi, nibwo buryo buhamye bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima by’uyu munsi n’iby’ahazaza. Inzego z’ubuvuzi zikora neza zifite ibice bitatu bikeneye ishoramari rihoraho. Icya mbere, ni ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga. Dukeneye ibikorwa remezo bigezweho mu ntera itari ndende uturutse aho abantu batuye.”

Akomeza agira ati“Icya kabiri, abantu. Ni ukuvuga abaganga bafite ubushobozi buhanitse n’abayobozi muri izo nzego. Icya gatatu, icyizere. Icyizere gituma abaturage bibona mu nzego ndetse bagakurikiza amabwiriza y’ubuzima zibagezaho, bakabasha guhindura imyitwarire. Niyo mpamvu abajyanama b’ubuzima bagize uruhare mu guteza imbere ibijyanye n’ubuzima mu bihugu bitandukanye, birimo n’u Rwanda.

Perezida Kagame yanavuze ko imiyoborere ifite uruhare rukomeye mu kubaka urwego rw’ubuzima abaturage bose bibonamo, abato n’abakuru.

Yakomeje ati “Mu yandi magambo, imyumvire mizima niyo itanga icyizere cy’igihe kirekire. Ni nabyo Nibyo bizadufasha gutsinda uru rugamba rwa VIH na SIDA, no kubaka ubudahangarwa bukenewe mu kurwanya izindi mbogamizi tuzagenda duhura nazo.

Kuri ubu u Rwanda rwageze kure mu kurwanya SIDA kuko mu mwaka wa 2018,umubare w’abandura ubwandu bwa SIDA bushya wagabanutse ku kigero cya 83% ndetse n’impfu z’abahitanwa na SIDA zigabanuka ku kigero cya 82%.

Ku bw’iyo mpamvu,umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko u Rwanda ari urugero rwiza mu bikorwa byo kurwanya Sida, ashingiye ku kuba nibura hejuru ya 90% by’Abanyarwanda babana na HIV bazi uko bahagaze, 98 ku ijana bafata imiti igabanya ubukana kandi nibura 90% bafite virusi nke cyane mu maraso.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 03/12/2019
  • Hashize 5 years