Inzoka yizingiye ku mugabo ubwo yari avuye kwiba matela ya cyenda ku mucuruzi[AMAFOTO]

  • admin
  • 20/12/2019
  • Hashize 4 years

Umugabo utatangajwe amazina wo mu Karere ka Kyenjojo, mu Burengerazuba bwa Uganda, yatabawe amerewe nabi ubwo inzoka yari yamwizingiye mu ijosi yamuhejeje umwuka.

Uyu mugabo ngo yari avuye kwiba Matela aho zicuruzwa ku iduka, ubwo yari amaze kugenda urugendo ruto avuye aho yayibye, nibwo yakubitanye n’inzoka nini ngo ibanza kumuburabuza birangira imugeze ku gakanu.

Iyi ngo yari matela ya Cyenda yari yibye kuri uyu mucuruzi wahoraga ataka. Ikinyamakuru Afrikamag.com kigatangaza ko ababonye iryo bara bemeje ko ikimara kumugera ku gakanu, yamwizingiyeho mu ijosi umwuka urahera.

Uyu mugabo wari wibye matela ikiri nshya, iyi nzoka yamufashe atarayigeza iwe cyangwa ahandi yagombaga kuyigurisha. Abagerageje gutabara uyu muturage bashaka kwica iyi nzoka ngo barebe ko bamurokora ngo yavugirizaga ubwoba bukabataha ku buryo ngo bitari kubashobokera kuyica.

Babona nta yandi mahitamo ngo nibwo bahamagaje umuvuzi gakondo akoresha imbaraga ze ngo akura iyi nzoka ku gakanu k’uyu mugabo iki kinyamakuru kise umunyamwaku.

Uko iyi nzoka yamunigishaga umubyimba wayo niko yigaraguraga hasi asaba gufashwa, ibihano nk’ibi ku bantu biba ngo bikaba bikunze kubaho muri Uganda aho usanga ngo batezwa kuribwa n’inzuki, inzoka, guhera ku cyo bari bibye.




Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/12/2019
  • Hashize 4 years