Inzobere za ONU zongeye kubeshyera U Rwanda ku bera M23

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Itsinda ry’inzobere za ONU rivuga ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z’u Rwanda zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro.

Biri muri raporo ikiri ibanga y’impapuro 131 ibiro ntaramakuru Reuters na AFP bivuga ko byabashije kubona kuri uyu wa kane.

Leta y’u Rwanda yagiye ihakana gufasha M23, uyu mutwe nawo uvuga ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.

Iryo tsinda rya ONU rivuga ko “ryabonye ibimentetso bikomeye by’ibitero bya gisirikare byakozwe n’abo muri RDF (Rwanda Defence Force) muri Teritwari ya Rutshuru hagati y’Ugushyingo (11) 2021 na Nyakanga (7) 2022”.

Inyeshyamba za M23 ubu zigenzura ibice bimwe bya teritwari ya Rutshuru hamwe n’umujyi muto wa Bunagana uri ku mupaka wa Uganda na DR Congo.

Iyi raporo ivuga ko abasirikare ba RDF bagabye ibitero bari kumwe na M23 ku ngabo za DR Congo ziri kumwe n’imitwe yitwaje intwaro, kandi bahaye M23 intwaro, amasasu, n’impuzankano, nk’uko Reuters ibivuga.

Iyi raporo ivuga ko kandi zimwe mu ngabo za DR Congo zafashije kandi zikarwana ziri kumwe n’ihuriro ry’imitwe irimo uwa FDLR, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

AFP isubiramo ibiri muri iyi raporo ivuga ko tariki 25 Gicurasi (5) ikigo kinini cya gisirikare cya Rumangabo muri Kivu ya Ruguru cyarashweho n’imbunda nini n’intoya.

Ko iki cyari “igitero gifatanyijwe” na M23 n’ingabo z’u Rwanda, nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zigera ku 1,000 zambutse zikinjira muri DR Congo ku munsi wari wabanje.

Mbere y’igitero cyafashe umujyi wa Bunagana, no kuri uwo munsi nyirizina, ingabo z’u Rwanda zari hafi, iyi raporo ivuga ko ibikesha amashusho ya drone ya MONUSCO, abahamya, n’amashusho n’amafoto y’abantu basanzwe, nk’uko AFP ibivuga.

Ivuga ko ingabo z’u Rwanda zibanze ku nyeshyamba za FDLR kandi ikavuga ko abasirikare ba DR Congo barwanye bari kumwe n’imitwe itandukanye irimo n’uwo wa FDLR.

Igisirikare cya DRC cyagiye gihakana gufasha FDLR cyangwa gufatanya n’izindi nyeshyamba.

Abakuru b’imitwe y’inyeshyamba itandukanye babwiye izo nzobere za ONU ko ingabo za DR Congo zabahaye intwaro n’amasasu “inshuro nyinshi”, nk’uko AFP ibikesha iyo raporo.

Umubano w’u Rwanda na DR Congo wajemo ibibazo kuva mu mpera z’umwaka ushize ubwo umutwe wa M23 wongeye kugarukana imbaraga nyuma y’imyaka 10 abawugize barahungiye muri Uganda no mu Rwanda.

Leta ya DR Congo ishinja iy’u Rwanda gufasha uwo mutwe, leta y’u Rwanda yagiye ibihakana.

Imirwano y’ingabo za DR Congo na M23 yabaye icururutse nyuma y’iyabaye kuwa kabiri nijoro muri teritwari ya Rutshuru mu duce two hafi y’ikigo cya Rumangabo muri Kivu ya Ruguru.

Ibirego bya MONUSCO byamaganwe na M23 ivuga ko yagabweho ibitero n’Ingabo za FARDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Mai Mai n’indi mitwe maze M23 ibakubise inshuro bahungira mu birindiro bya MONUSCO na yo yinjira muri iyi ntambara.

 

Ibirego bya MONUSCO byamaganwe na M23 ivuga ko yagabweho ibitero n’Ingabo za FARDC n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Mai Mai n’indi mitwe maze M23 ibakubise inshuro bahungira mu birindiro bya MONUSCO na yo yinjira muri iyi ntambara.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/08/2022
  • Hashize 2 years