Inzego z’umutekano zo mu Burundi ku wa kabiri zarashe ku abanyeshuri

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 8 years

Inzego z’umutekano zo mu Burundi ku wa kabiri zarashe ku abanyeshuri bigaragambyaga basaba ko bagenzi babo bafungiwe gushushanya ku ifoto ya Perezida Pierre Nkurunziza bafungurwa.

Aba banyeshuri barashweho bagenda mu mihanda ya Bujumbura, babiri barakomereka naho umumotari wari aho hafi arapfa. Polisi yahise ita muri yombi benshi muri bo, nyuma haje kurekurwa bake. Abandi batanu bafite imyaka iri hagati ya 19 na 20 baracyafunzwe. Bashinjwa gutuka umukuru w’igihugu. Bashobora gufungwa imyaka itanu baramutse bahamwe n’icyaha.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, guverinoma y’u Burundi yataye muri yombi abanyeshuri 11 barimo n’abataruzuza imyaka y’ubukure muri komini Muramvya , bashinjwa gushushanya no kwandika amagambo atuka Perezida Pierre Nkurunziza .

Mu kwezi gushize, abanyeshuri barenga 300 bafite imyaka iri hagati ya 14 na 16 birukanwe mu mashuri mu gace ka Ruziba nabo bazizwa iryo kosa.

Ifoto ya Perezida Nkurunziza abanyeshuri bangije

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 22/06/2016
  • Hashize 8 years