Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, zashimise undi munyarwanda witwa Fidele Gatsinzi

  • admin
  • 11/12/2017
  • Hashize 6 years

Inzego z’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda, zikomeje gushinjwa gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko abanyarwanda b’inzirakarengane bakorera ingendo muri iki gihugu; aho bibonwa nka kimwe mu bibangamiye urujya n’uruza rw’abaturage b’ibihugu byombi ku mipaka.

Mu minsi ishize, abanyarwanda batandukanye bafunzwe binyuranyije n’amategeko n’inzego zishinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda ku mpamvu zidasobanutse, bagakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ukuboza 2017, undi munyarwanda witwa Fidele Gatsinzi, yatawe muri yombi n’abantu bambaye impuzankano ya gisirikare bikekwa ko bakora mu rwego rushinzwe ubutasi, CMI ndetse kugeza ubu, ntiharamenyekana irengero rye.

Gatsinzi yari yagiye i Kampaka ku wa Kane w’icyumweru gishize gusura umuhungu we wiga muri Uganda Christian University ahazwi nka Mukono.

Abo mu muryango we batangaje ko yari yafashe icumbi muri Hotel yitwa Winks iherereye mu gace ka Ntinda, aho yaraye ijoro rimwe mbere yo gushimutwa ku munsi wakurikiyeho ahagana saa tatu z’igitondo.

Umwe mu bantu bo hafi mu muryango we yagize ati “Twagerageje kumushakisha mu minsi ibiri ishize ariko twayobewe irengero rye. Twasabye mwishywa we kujya kureba, ajya kuri hotel, ariko ahageze, yabwiwe ko Gatsinzi yagiye ari mu gitondo ntiyongera kugaruka.”

Gusa ngo ibikoresho bye byari bikiri mu cyumba cya hotel yarayemo ijoro rimwe.

Kuva muri Nzeri, abanyarwanda bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, bagakorerrwa iyicarubozo basabwa kwemera ku gahato ko ari intasi z’u Rwanda.

Ku wa 23 Nzeri, abanyarwanda batatu aribo Bayingana James, Nsekanabo Lando Ali, Byaruhanga Nduwamungu Vianney; batawe muri yombi na CMI mu gace ka Bukasa, bafungirwa muri gereza ya Mbuya aho bamaze igihe cy’amezi atatu kugeza bafunguwe mu Ugushyingo.

Rene Rutagungira ni undi munyarwanda washimuswe ku itariki ya 7 Kanama akuwe ahazwi nka Bakuri mu Mujyi wa Kampala ndetse kugeza n’ubu aracyari muri gereza.

Umwe mu bantu bahaye amakuru ikinyamakuru Virunga Post dukesha iyi nkuru, yavuze ko “aba bantu bose bakorewe iyicarubozo ndetse bafungwa mu buryo batemerewe kugira umuntu n’umwe bavugana na we; bakazajya babazwa ibibazo bijyanye n’ibihe byabo mu gisirikare, abavandimwe babo muri Uganda ndetse n’uruhare rwabo mu gushimuta abanyarwanda.”

Ibinyamakuru bitandukanye biherutse kwandika ko uyu mugambi wo guhimba ishimutwa bikitirirwa ko ari ibikorwa by’abantu baturutse i Kigali, bigamije kugaragaza u Rwanda nk’igihugu kibanira nabi ibindi.

Mu gihe uyu mwuka wo gushimuta ukomeje gufata indi ntera, ubwoba ni bwose ku banyarwanda bajya muri Uganda umunsi ku wundi. Benshi barashaka kumenyesha imiryango yabo, inshuti n’abayobozi igihe cyose baba bagiye kugenda, ko bagomba gusigara bari maso bakamenya icyababayeho mu gihe baburiwe irengero mu buryo nk’ubu budasobanutse.

Binyuranyije n’amabwiriza agenga ibijyanye no guta muri yombi abanyamahanga, abanyarwanda bafungwa na CMI babuzwa gusurwa n’abadipolomate b’u Rwanda ndetse ntibemererwa n’ubufasha mu by’amategeko.

Kuko bamwe muri bo bafungirwa mu bigo bitemewe, Polisi ya Uganda ntijya imenya ibijyanye n’itabwa muri yombi ryabo.

Mu gihe abanyarwanda bakomeje gufungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ku rundi ruhande, amakuru avuga ko umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda na wo ukomeje gushaka abayoboke bagambiriye kuruteza umutekano muke.

Muri uku gushaka abajya muri uyu mutwe, Rugema Kayumba ufitanye isano na Kayumba Nyamwasa niwe ukora ubukangurambaga mu gukwirakwiza icengezamatwara mu gihe ibikorwa rusange byo gushaka abajya muri uyu mutwe byo biba bihagarikiwe na CMI itanga ubufasha bw’ibikoresho bikenewe ndetse n’umutekano.

Rugema Kayumba yavuye muri Norvège aho yari yarahungiye, ajya gukorera i Kampala aho ubu ari umuntu wisanga mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare muri Uganda, Chieftaincy of Military Intelligence (CMI). Niwe ugenzura muri iki gihe ibikorwa bya Kayumba Nyamwasa.

Umwe mu bakora mu rwego rw’ubutasi wahaye iki kinyamakuru amakuru, yagize ati “Birashoboka cyane ko uku gushimuta gukorwa mu rwego rwo guhisha ibikorwa byo gushaka abajya muri RNC bikomeje mu nkambi zicumbikiye abanyarwanda.”

Mu mezi make ashize nibwo hasakaye amakuru ko Maj. (rtd) Habib Mudathir na Capt (rtd) Sibo Charles, batorotse inkambi ya Rhino muri Arua, isanzwe igenzurwa na UNHCR. Bivugwa ko uko gutoroka bagufashijwemo n’abantu bo muri CMI banabafashije kwinjira muri RNC.

Abo bombi ubu bashinzwe gutangiza inkambi nshya yo kwitorezamo ya RNC, hafi y’umupaka Uganda ihuriraho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo. Iyo nkambi nshya y’imyitozo kandi ngo izaba isanga indi ikorera i Minebwe muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC.

Ishumutwa rya Gatsinzi ribaye mu gihe Rutagungira akomeje kuburana aho umwunganizi we yabujijwe kuvuga ku iyicarubozo yakorewe. Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri w’icyumweru gishize, Kiiza, yagaragaje mu buryo bweruye uko umukiliya we yakorewe iyicarubozo na Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi (CMI), Brig Gen Abel Kandiho, kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura, gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.

Mu buryo busa no gukingira ikibaba Tumukunde na Kandiho, Urukiko rwasabye Umunyamategeko Kiizza ko yakura mu kirego ibijyanye n’iyicarubozo ryakorewe umukiliya we, undi arabyanga.

Nyuma yo kubyanga, Kiiza yahase ibibazo inteko iburanisha agira ati “Ni nde wababwiye ko ntafite uburenganzira bwo kuvuga ku iyicarubozo no gufungwa binyuranyije n’amategeko byakorewe umukiliya wanjye mu gihe bijyanye n’uburenzira bwe?”

Kiizza yakomeje abaza umucamanza ati “Ni nde wababwiye ko hari amazina akomeye kuri njye ku buryo ntayavuga? Niba umukiliya wanjye ambwiye ko Brig. Kankiriho na Gen. Tumukunde, bamukoreye iyicarubozo bakanamufunga amezi mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Gereza ya Gisirikare ya Mbuya, kugira ngo ashyire mu majwi IGP na Perezida Paul Kagame.”

Mu gushimangira icyemezo cye, Kiiza yarahiriye imbere y’abacamanza ko adateze kureka kuvuga ku bagiriye nabi umukiliya we maze abwira urukiko ati “Ndabarahiye, ndabavugaho kuko amategeko arabyemera, kandi mfite inshingano zo kuvuga ukuri.”

Yakomeje avuga ko igihe kizagera, abantu basanzwe bakareka kurengana bazira ibikorwa byakozwe n’abandi cyangwa se akarengane bakorerwa n’abakomeye.

Abunganizi ba Rutagungira bamaze kwandikira Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. David Muhoozi, bamugaragariza iyicarubozo ryakozwe n’Urwego rushinzwe Ubutasi ku mulikiya wabo. Ni ibaruwa bageneye kopi inzego zitandukanye zirimo na Perezida Museveni.

MUHABURARA

  • admin
  • 11/12/2017
  • Hashize 6 years