Inzego za Leta 14 zatanze akazi mu buryo bw’amanyanga,Musanze iba iya mbere yagatanze mu buriganya

  • admin
  • 07/11/2019
  • Hashize 4 years
Image

Raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (NPSC) y’umwaka 2018/2019 igaragaza ko hari inzego za Leta 14 zatanze akazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amakosa menshi nk’uko iyi raporo ibigaragaza, ni ayakozwe mu gushyira abakozi bashya mu myanya aho hari abatarabaga buzuje ibisabwa ariko bagahabwa akazi ndetse no gutanga amanota ku bapiganwa kandi batayakoreye.

Ibi byagarutsweho na Visi Perezida wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Agnes Kayigire wavuze ko uburiganya mu manota bwagiye bugaragarira mu bizamini byanditse. Yatangaje ibi ubwo yagezaga raporo ku nteko ishinga amategeko, imitwe yombi mu cyumweru gishize.

Ati “ Kongera cyangwa kugabanya amanota y’abakandida byagiye bigaragarira ahanini mu bizamini byanditse.”

Iyi Komisiyo ivuga ko yagenzuye raporo 126 zitanga akazi zo mu bigo bya Leta 181. Byagaragaye ko ibigo 21 byubahirije amabwiriza agenga itangwa ry’akazi, naho 14 biyica nkana.

Uturere twaje imbere mu gutanga akazi mu buriganya ni Musanze, Burera, Kayonza, Rwamagana, Ruhango na Muhanga. Uturere nka Nyamagabe, Nyamasheke na Nyagatare, ntitwigeze dutanga raporo y’ishyirwa mu myanya y’akazi ngo isuzumwe.

Mu Karere ka Kirehe, ibizamini byanditse n’ibyo kuvuga ngo byakorewe umunsi umwe ariko bamwe mu bakandida ntibabwirwa amanota yabo.

Nko mu Karere ka Burera, uwitwa Odette Nyirahabamenshi, umukandida ku mwanya w’akazi ko kwigisha Ubutabire mu Ishuri ryisumbuye, yagize amanota 38% ariko ahabwa 88% mu kizamini cyanditse.

Komisiyo yavuze ko yasabye ko uyu yakurwa mu kazi muri Kamena 2019 ariko ngo na n’ubu ntibyigeze bikorwa.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nayo yatunzwe agatoki, aho uwitwa Aimé Munana yagize amanota 26/50 ku mwanya w’akazi yahataniraga, ariko nyuma agahabwa 28/50 hakubiyemo n’ikizamini cyo kuvuga.Uyu ngo iyi komisiyo yategetse ko akurwa mu kazi ariko ntibyakorwa.

Ikindi kibazo ni icy’uwitwa Maurice Musafiri wari wagize 36/50 akagabanywa akagirwa 34. Komisiyo yari yasabye ko abakoze ibi bahanwa, ariko ngo ntibyakozwe.

Kayigire yasabye ko kugira ngo iki kibazo gicike burundu hazajya hifashishwa ikoranabuhanga mu gukora ibizamini no kubikosora.

JPEG - 152.5 kb
Agnes Kayigire (hagati) Visi Perezida wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo

MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/11/2019
  • Hashize 4 years