Inyumba Aloisea yongeye kwibuka nk’Umunyarwandakazi waharaniye iterambere ry’umugore muri Afurika

  • admin
  • 09/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Inyumba Aloisea witabye Imana mu mwaka wa 2012, yongeye kwibukwa nk’umugore wakoze uko ashoboye ngo umugore aho ari hose atezwe imbere, haba mu Rwanda no muri Afurika.

Umuyobozi w’imiryango yigenga irenga 70 ku mugabane wa Afurika, yavuze ko Inyumba ari umuntu waharaniye ko umugore yivana mu bukene akiteza imbere. Inyumba Aloisea yabaye Minisitiri w’Iterambere ry’Uburinganire n’umuryango mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011, aza kwitaba Imana mu mwaka wa 2012 azize indwara. Ubwo i Kigali hatangiraga inama ya gatatu ibanziriza iy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ba minisitiri b’uburinganire n’iterambere bavuye mu bihugu 15 byo muri Afurika, bagaragaje ko Inyumba akwiye kujya ahora yibukwa.

Dr Thelma Awour uhagarariye iyi miryango yigenga muri Afurika yagize ati “Inyumba agomba kwibukwa nk’umuntu waharaniye iterambere ry’umugore muri Afurika no mu Rwanda, ubwo mperuka mu Rwanda Inyumba yatubwiye byinshi ku iterambere ry’umugore mu Rwanda no muri Afurika, akwiye kujya yibukwa.” Ubwo Inyumba yitabaga Imana mu mwaka wa 2012, Perezida Paul Kagame nawe yagaragaje uburyo yababajwe n’urupfu rwe. Yagize ati “Aloisea Inyumba azakumburwa kandi azahora yibukwa mu ruhando rw’abandi, kubera uruhare yagize mu kubohora igihugu no gushyira ingufu mu kwimakaza uburinganire. Roho ye iruhukire mu mahoro.”

Kuri Dr Thelma, yongeye kandi kugaruka ku bibazo biri mu Burundi, yemeza ko bitumvikana uburyo abagore bo muri iki gihugu bakomeje kuba mu buzima bubi, asaba ko hakwiye kugira igikorwa ngo abagore baho bagire uburenganzira n’iterambere.
Aha hari mu mwaka wa 2012 ubwo Perezida Kagame yunamiraga Mme Inyumba Aloisea/Photo:Archive

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/07/2016
  • Hashize 8 years