Inyeshyamba zafatiwe muri Congo zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda zerekanywe ku mugaragaro

  • admin
  • 17/07/2020
  • Hashize 4 years
Image

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Nyakanga 2020, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 57 bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bifitanye isano no kurema imitwe yitwara gusirikare, ubwicanyi n’ibindi byaha bitandukanye bafatiwe mu mashyamba ya Congo bari mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Bivugwa ko abo bose bafashwe mu bihe bitandukanye n’ingabo za RDC (FARDC) mu bitero zagabye ku mitwe yitwara gisirikare ibarizwa ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Aba barwanyi barimo Col Nizeyimana Mark ubarizwa muri FLN wafashwe ku itariki 28 Gashyantare 2020. Avuga ko habayeho intambara yabahuje n’ingabo za Kongo (FARDC) ahitwa muri Kalehe, mu bapfuye muri iyo ntambara harimo Lt Gen. Wilson Irategeka, Sadiki Shabani n’abandi basirikare bato bari kumwe.

Yabwiye itangazamakuru ko icyo gitero cyari kiyobowe n’uwitwa Governor. Bari bafite gahunda yo gutangira igitero bageze mu Cyanika ariko kubera kwibagirwa inzira bajya ahitwa Nyirabisate. Yavuze ko bari 47 bari kumwe n’ingabo za P5 atibuka

Mu beretswe itangazamakuru harimo ababarizwaga mu mitwe nka FLN, FDLR na P5, umutwe wagize uruhare mu gitero cyagabwe mu Kinigi kigahitana ubuzima bw’abaturage 14.

Bakurikiranyweho ibyaha byo kurema imitwe yitwara gisirikare, ubwicanyi n’ibindi.

Impuguke za Loni zivuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zaciye intege bikomeye izo nyeshyamba mu bitero bitandukanye birimo n’ikiswe “Sokola II” cyatangijwe na Leta mu rwego rwo guhashya imitwe y’iterabwoba itandukanye ikorera ku butaka bw’icyo gihugu.

Raporo ya Loni iragira iti: “Impuguke zasanze P5, ishami rya RNC, yaraciwe intege n’Ingabo za FARDC ku buryo bugaragara mu gitero kiswe ‘Sokola II’, zibirukana ahitwa Bijabo muri Uvira guhera muri Mata 2019 aho ubu bahungiye muri Kivu y’Amajyaruguru.”

Izo mpuguke zemeza ko zavuganye na batanu bahoze ari abarwanyi ba P5, abayobozi bane b’uwo mutwe, n’abasirikare babiri ba FARDC ndetse n’abandi batatu bahagarariye sosiyete sivile, bose bemeza ko nubwo uwo mutwe w’inyeshyamba wacitse intege ariko ukomeje gushakisha abawinjiramo bashya.

Raporo ikomeza igira iti: “Umwe mu bahoze ari abarwanyi b’uwo mutwe, asobanura uburyo muri Gashyantare 2019, umugabo witwa “Vichimo” yemezaga ko ari Umunyarwanda, ari we wamwinjije muri uwo mutwe ari kumwe na bagenzi be 16, abizeza kubona akazi keza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.”

Undi wahoze ari umurwanyi muri uwo mutwe yavuze ko muri icyo gihe abandi bantu bashya bari hagati ya 20 na 30 bakuwe i Burundi, mu Rwanda no muri Uganda binjizwa muri ya nkambi ya Bijabo.

Abavuganye n’impuguke bose bagiye bemeza ko ubwo binjizwaga muri iyo mitwe byabasabaga kwinjira muri RDC banyuze i Bujumbura mu Burundi, aho basangaga abantu babafasha kwambuka nta nkomyi.

Impuguke zanagaragaje ko ubwo zandikiraga abayobozi b’u Burundi ngo zibabaze kuri iyo sano ntibabasubije mu gihe bateguraga iyo raporo.

Abahoze ari abarwanyi kandi bahishuye ko Uwitwa Charles Sibomana uherutse kwicwa, ari we wabayoboye P5 i Bijabo afatanyije na Habib Mudathiru uzwi ku izina rya “Colonel” Musa wari ushinzwe imyitozo, Richard Hitimana wari ushinzwe kugemura ibikoresho n’ibindi byangombwa nkenerwa, Richard Ntare wari ushinzwe imiyoborere na Jean-Paul Nyirinkindi ashinzwe ibya Politiki.

Ababajijwe bongeyeho ko mbere yo kwirukanwa muri Bijabo, P5 yari ifite abarwanyi babarirwa hagati ya 200 na 250. Abayobozi b’uwo mutwe ngo bavuganaga na Nyamwasa cyane, ndetse barwanyi bose babaga bazi ko ari we muyobozi mukuru wabo.

Raporo y’impuguke iragira iti: “Icyo Kayuma yemeye ni uruhare rwe muri RNC ariko ahakana ko ari we muyobozi w’uwo mutwe wari i Bijabo.”

Habib Mudathiru wari umwe mu bayobozi b’uwo mutwe, yafashwe matekwa mu mwaka ushize ndetse anoherezwa mu Rwanda aho akomeje gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Umutwe y’inyeshyamba za P5 wamenyekanye ko watangiye gukorera muri Kivu y’Amajyepfo mu mwaka wa 2018, amakuru yagiye amenyekana kuri uwo mutwe akaba yarashimangiraga isano ya bugufi afitanye na RNC ya Kayumba Nyamwasa.





MUHABURA.RW /Amakuru Nyayo

  • admin
  • 17/07/2020
  • Hashize 4 years