Inyeshyamba z’abarundi n’imbonerakure zicaniye muri kongo

  • admin
  • 30/01/2019
  • Hashize 5 years

Abantu umunani baburiye ubuzima mu mirwano yabaye kuva ku Cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2019, yahuje inyeshyamba za Red Tabara n’Imbonerakure za Leta y’u Burundi. Iyi mirwano yabereye ahitwa i Murambi, hafi y’agace ka Kiryama, mu misozi miremire y’i Lemera, Teritwari ya Uvira, mu Ntaraya Kivu y’Amajyepfo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Depite Ruberangabo Sebineza ku wa Kabiri tariki ya 29 Mutarama, avuga ko abaturage b’i Murambi basiragiye mu mashyamba ya Rushogwe, bagana mu gace ka Bibangwa, bamwe muri bo ari inkomere.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru itangaza ko abantu umunani bishwe ariko iyi mirwano ngo ikaba yasize inkomere z’abasivile nyinshi.

Izi nyeshyamba ngo zagiye zinasahura iby’abaturage birimo inka, ihene ndetse n’intama.

Ruberangabo, yagize ati “Abaturage babigenderamo mu gihe cyose habaye imirwano, abaturage bose bari mu buhunzi, mu ishyamba harimo ubukonje kuko ni mu gihe cy’imvura, muzi ingaruka. Ubutaka bwacu bwabaye ikibuga, abanyamahanga, Abarundi n’Abanyarwanda baza gukorera intambara iwacu, ibi ntabwo byemewe”.

Yakomeje avuga ko iyi mirwano yamaze isaha menshi, izi nyeshyamba zikomoka i Burundi zikozanyaho ubwazo, ariko agatangaza ko nyuma y’aba umunani bishwe, bigoye guhita bamenya neza umubare nyawo w’abahasize ubuzima, inkomere n’ibyangiritse.

Sisiyeti sivile muri aka gace imirwano yabereyemo itangaza ko inyeshyamba za Red Tabara zirwanya Leta y’u Burundi, zikomeje kugaragara mu gace ka Kiryama kuva umwaka ushize, ngo zikaba zarishyize hamwe n’iza Maï-Maï Ilunga, Mushombe na Kihebe.

Niyomugabo Albert

  • admin
  • 30/01/2019
  • Hashize 5 years