Intumwa zo muri Tchad zasuye Isange One Stop Centre
- 21/07/2016
- Hashize 8 years
Intumwa zo mu gihugu cya Tchad ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ryo muri Minisiteri y’Abagore muri iki gihugu rishinzwe kwimakaza ihame ry’uburinganire ,Dangar Martine, ku itariki 20 Nyakanga zasuye ikigo cya Isange One Stop Centre kiri mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo bigire ku mikorere y’iki Kigo nk’uko babitangaje.
Amaze kubakira, Umuhuzabikorwa w’iki Kigo, Superintendent of Police (SP) Shafiga Murebwayire yabasobanuriye amavu n’amavuko yacyo na serivisi abakigana bahabwa.
Yababwiye ati:”Gushyiraho iki Kigo bigamije kwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana no kubaha ubufasha hashingiwe ku bwoko bw’ihohoterwa bakorewe.”
Kugeza ubu iki Kigo gifite amashami mu bitaro by’uturere 28. Serivisi zigitangirwamo harimo kuvura abakigana no kubagira inama ndetse n’ubufasha mu by’amategeko, kandi ibyo byose bakabihabwa ku buntu.
Cyashyizweho ku bufasha bwa Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeanette Kagame, binyuze mu Imbuto Foundation.
SP Shafiga yagize ati:”Kuva iki Kigo cyashingwa mu mwaka wa 2009, tumaze kwakira ibibazo bigera ku 13,000 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’iryakorewe abana; naho buri munsi twakira hagati y’ibibazo 10 na 15 by’abakorewe iri hohoterwa.”
Mirongo inani ku ijana y’ibibazo by’abagana Isange bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ikigo cya Isange one stop centre gicungwa na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima, iy’Ubutabera na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.
Izo ntumwa zatambagijwe ibyumba by’icyo kigo ndetse zisobanurirwa serivisi zigitangirwamo.
Dangar yagize ati:”Twaje kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu bijyanye n’uburyo rwita ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana.”
Yakomeje agira ati:”Twashimye imiterere ya Isange, imikorere yayo, ndetse n’uburyo ikorana n’izindi nzego mu gutangira ubuntu serivisi abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana, dore ko bamwe batari gushobora kuzigeraho kubera ubushobozi buke. Uru ni urugero rwiza ruzatuma tunoza imikorere y’Urwego rwacu rwita ku bakorewe bene iri hohoterwa.”
Intumwa zo mu gihugu cya Tchad ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ryo muri Minisiteri y’Abagore muri iki gihugu rishinzwe kwimakaza ihame ry’uburinganire ,Dangar Martine ubwo zasuraga ikigo cya Isange One Stop Centre
.
Yanditswe na Ubwanditsi/ MUHABURA.RW