Intumwa za Koreya y’Epfo Zabonanye na Pereziwa Kim Jong Un

  • admin
  • 05/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Intumwa zidasanzwe za Perezida wa Koreya y’epfo, zivugwa ko zabonanye n’umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, Perezida Kim Jong Un.

Izo ntumwa za Koreya y’epfo zari ziyobowe n’Umujyanama mukuru wa Perezida, ku bibazo byerekeye umutekano, Chung Eui-Yong. Zageze ku murwa mukuru wa Koreya ya ruguru, Pyongyang n’indege bavuye ku murwa mukuru wa Koreya y’epfo, Seoul. Bazanye ubutumwa bwerekeye gukuraho intwaro kirimbuzi hamwe n’amahoro arambye hagati ya za Koreya zombi.

Mw’ijambo yatangarije abanyamakuru imbere yuko ajya muri Koreya ya ruguru, Chung Eui-Yong yatangaje ko azasaba ko haba uburyo bwo kongera gutanza ibiganiro hagati ya Koreya ya ruguru na Amerika.

Amerika yavuze ko ifite ubushake bwo guhura na Koreya ya ruguru ariko buri gihe iguma ku mugambi wayo ko Piyongoyanga igomba guhagarika gahunda yayo y’ibitwaro by’ubumara iki kandi nicyo kizibandwaho muri ibyo biganiro.

Trump yakomeje agira ati”Birashoboka ko hari ikintu cyiza kizaba.Ndizera ko ari ukuri[…] ibyo mbivuga nivuye inyuma.Ndizera ko ari ukuri.Kandi vuba aha tuzabimenya.Tuzahura maze tuzarebe ko hari ikintu cyiza kizabaho.Bimaze igihe kirekire.Usibye ubu nonaha se, ni ikibazo cya kagombye kuba cyaracyemutse cyera mu gihe kirekire gishize”.

Gusa nubwo Trump yabivuze yikinira, White House ntabwo irasubiza kuri iki kibazo.Trump yabivuze ubwo yasetsaga abantu ku giti cye,aho hari abayobozi bose ndetse n’abandi bantu bari baje gufata ifunguro ry’umwaka mu kabare kitwa Gridiron Club Dinner.

Gusa hahishuwe ko visi Perezida wa Amerika Mike Pence mu kwezi gushize ubwo habaga imikino ya Olempike muri Koreye yepfo,hari hateguwe ko agomba kubonana n’abayobozi bari baturutse muri Koreya ya ruguru harimo umukobwa wa Kim jong-Un ariko bahise bamenya uwo mugambi bahita babihagarika bitaraba.Ibiro bya visi Perezida Pence byatangaje ko uko guhita banga guhura nabo, ari uko igitutu bashyizweho na Amerika cyo guhagarika ibisasu by’ubumara cyamaze kugira umumaro.

Ijwi ry’Amerika ducyesha iyi nkuru ivuga ko ibyo biganiro bishobora kugorana kubera imyitozo ya gisirikare itegekanijwe kuba hagati ya Amerika na Koreya y’epfo mu kwezi kwa kane.

Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 05/03/2018
  • Hashize 6 years