Intumwa ya rubanda yasabye Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu kwigisha umuyobozi Mukuru wa HRW

  • admin
  • 30/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Intumwa ya rubanda Rwabyoma Ruku yasabye Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu kwigisha umuyobozi Mukuru w’Umuryango Uharanira uburenganzira bwa muntu HRW, Kenneth Roth.

Ibi yavitangarije mu Nteko ubwo iyi komisiyo yagezaga ku bagize Inteko imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya 2016-2017.

Muri iyo raporo, Nirere Christine, Umuyobozi w’iyi Komisiyo yavuze ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa neza mu Rwanda.

Depite Rwabyoma Ruku, yavuze ko iyi komisiyo ikwiye kwigisha umuyobozi wa HRW ukunda kunenga ko mu Rwanda uburenganzira bwa muntu buyonyorwa.

Mu minsi ishize ubwo iyo Komisiyo yagaragararizaga Inteko ubushakashatsi yakoze kuri raporo ya HRW ivuga ko abajura bicwa mu Rwanda, iyi ntumwa ya rubanda yagaragaje kutarya iminwa, aho yise Kenneth Roth imbwa, aho ngo nta cyiza yifuriza u Rwanda.

Kuri iyi nshuro, Depite Rwabyoma Ruku yavuze ko hari abatarafashe neza imvugo ye, aho ngo ibyo yavuze ari ukuri ntacyo yabeshye.

Yavuze ko Komisiyo ikora neza, aho ngo ikwiye kubigaragariza umuyobozi wa HRW.

Yagize ati “Ibi bintu ni agasuzuguro, ni ibintu bidakwiye, mugende murebe ibintu by’amashashi yazanye, turasaba Komisiyo yacu y’uburenganzira bwa muntu ko yahera aha ngaha ikamwigisha…

Yunzemo ati “Rwose iyo raporo muzayimushyikirize, muti tuguhaye kopi y’ubuntu…”

Kuri uyu 29 Ukwakira ni bwo Kenneth Roth yashyize inkuru muri NewYork Times avuga ko mu Rwanda abantu bafungwa kubera gukoresha amashashi.



Intumwa ya rubanda Rwabyoma Ruku na Kenneth Roth

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/10/2017
  • Hashize 7 years