Inteko y’Umuco igaragaza ko hari benshi bavuga ko batazi amateka y’u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2024
  • Hashize 2 days
Image

Inteko y’Umuco igaragaza ko hari benshi bavuga ko batazi amateka y’u Rwanda kuko nta bitabo babona bivuga ku mateka, kandi mu byukuri ibyo bitabo n’izindi nyandiko z’amateka biboneka mu Nkoranyabitabo y’Igihugu.

Inkoranyabitabo y’Igihugu  ni inyandiko ziba zarakusanyijwe zirimo ibitabo, Igazeti za Leta, ibinyamakuru n’ibindi byose byatangajwe  n’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga ariko bivuga ku gihugu.

Inteko y’Umuco yagaragaje ko benshi bakeneye kumenya amateka bagasobanukirwa ibyanditse mu bitabo haba mu bihe byatambutse ndetse n’ubu.

Nizeyimana Claude, Umuyobozi w’Ishami ry’Inkoranyabitabo y’Igihugu, agaragaza ko iyi nkoranyabitabo ari igisubizo  kuri buri wese wakenera igitabo ndetse n’ibyabayeho kuva Abanyarwanda batangira kwandika.

Ati: “Hari batazi amateka y’Igihugu, hari abatazi ingingo zitandukanye ku murage, umuco n’ibindi kandi hano hari inyandiko zose zagiye zandikwa kuva twatangira kwandika mu gihugu.”

Avuga ko hari abashakashatsi n’abanditsi b’ibitabo na bo batazi ko hari inyandiko zabafasha kwandika no kunoza ibitabo byabo ndetse bakamenya ko bahabika inyandiko zabo.

Ati: “Ndabasaba ko ubushakashatsi cyangwa ibitabo bakoze bajya babituzanira kugira ngo bikoreshwe n’Abanyarwanda kandi bibikwe by’igihe kirekire.”

Bamwe mu bandika, abasoma n’afite aho bahurira n’ ibitabo bavuga ko ibitabo biba bibitse amateka yuje ubuhanga ariko hari bamwe batari bazi aho bavoma ubwo bumenyi, bagasaba ko iyi nkoranyabitabo yamenyekanishwa bityo n’abandi bayikeneye bakayimenya.

Niyongira Anne Joselyne, umusomyi w’ibitabo, yagize  ati: “Ibitabo byinshi by’Abanyarwanda bidufasha kumenya amateka n’umuco wacu. Urugero nk’ibitabo byanditswe na Alexis Kagame hari ibirimo umuco nyarwanda bivuga ku nzira z’ubwiru, imyambarire y’Abanyarwanda, ibyaberaga i Bwami, n’ibindi. Rero ni byiza ko babimenyekanisha  abantu bakamenya ko izo nyandiko zihari bakazifashisha.”

Prof Kabera Calixte, Umuyobozi w’icyubahiro mu Ishyirahamwe ry’Abanditsi mu Rwanda, avuga ko nkuko atari azi ibikorwa n’Inkoranyabitabo y’Igihugu ariko n’abandi batabizi hakaba hakenewe ubukangurambaga.

Yagize ati: “Kumenyekana ni byiza kandi nanjye hari ibyo ntari nzi. Ibyo navuga bikwiye gufashwa abanditsi ni ukumenyekanisha ibyo bakora nko gutanga nimero y’igitabo kuko  hari abanditsi baziko bikorwa n’ibihugu byo hanze gusa. Rero igikwiye nuko abantu babimenya kandi bakoroherezwa mu bijyanye n’ibiciro.”

Umuntu uje mu Nkoranyabitabo y’Igihugu abanza kunyura ahashinzwe kwakirirwa  umutungo, akakirwa mu buryo butatu aribwo ubwo kubigura, mu buryo butegetswe aho umuntu ahabwa nomero mpuzamahanga iranga igitabo hanyuma umuntu agatanga kopi ebyiri kuri icyo gihangano, hakaba n’uburyo bw’impano aho abantu bashobora gutanga ibitabo batabigurishije.

Nyuma yo kwakirwa ibyo bitabo bishyirwa muri sisitemu y’ikoranabuhanga aho Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bashobora kubibona.

Inkoranyabitabo y’Igihugu yatekerejwe bwa mbere mu Rwanda mu 1971 ishyirwaho mu 1989.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2024
  • Hashize 2 days