Inteko rusange y’ikigo cya Radiant yafashe umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi Habineza Joe
- 10/08/2020
- Hashize 4 years
Amakuru ava mu kigo cy’Ubwishingizi cya Radiant aravuga ko Ambasaderi Habineza Joseph yirukanywe ku kazi aho yakoraga ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru CEO (Chief Executive Officer).
Ambasaderi Joseph Habineza wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo ndetse akaba yarigeze no guhagararira u Rwanda muri Nigeria, yagizwe Umuyobozi wa Radiant muri Gicurasi 2019.
Inteko rusange y’ikigo cy’ubwishingizi ‘Radiant Insurance’ yateranye mu cyumweru gishize, yafashe umwanzuro wo kwirukana Habineza Joe kubera impamvu z’umusaruro muke muri icyo kigo.
Amb. Joseph Habineza yari yagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubwishingizi buciriritse cya Radiant Yacu Ltd ku mwanya wa CEO (Chief Executive Officer), Iki kigo n’ubwo gifite ibirango n’amazina ajya kumera nk’aya Radiant Insurance Company isanzwe itanga ubwishingizi busanzwe, ni ikigo ukwacyo ariko abenshi mu banyamigabane b’ibi bigo byombi ni bamwe.
Radiant Yacu Ltd ya yoborwa na Joseph Habineza, ni ikigo gitanga ubwishingizi buto n’ubuciriritse (Micro Insurance), kikaba ari ikigo ukwacyo kidashamikiye kuri Radiant Insurance Company isanzwe iyoborwa na Marc Rugenera. MicroInsurance ni ubwoko bw’ubwishingizi bugenewe abantu bose mu byiciro byose ntawe usigaye inyuma ngo nuko adafite ubushobozi buhagije cyangwa se dafite umutungo munini.
Ubu bwishingizi bugamije gusubiza ibibazo abantu benshi bahura nabyo nko kurembera mu bitaro kandi wari utunze umuryango, impanuka zimugaza cyangwa zigatwara ubuzima, inkongi y’umuriro ishobora kwangiza ibyo wari utunze byose, Ibiiza bitera bitateguje, guteganyiriza umuryango ndetse n’iza bukuru, cyangwa se gupfusha umuvandimwe.
Amb. Joseph Habineza Nyuma ya Jenoside yagiye gukorera uruganda rwa Heineken mu Bubiligi no mu Buholande, aza no gukorera i Kinshasa ndetse no mu gihugu cy’u Burundi. Mu 1998 Heineken yamwohereje muri Nigeria, kujya gukora muri Heineken yo muri iki gihugu, aho yagiye agomba kumara umwaka umwe ariko agezeyo abayobozi baho baramukunda, basanga ashoboye akazi bituma amarayo imyaka itandatu aho yajyaga anakira amakipe yo mu Rwanda yabaga yagiye gukinira muri Nigeria.
Mu 2004 nibwo yagarutse mu Rwanda, maze Perezida wa Repubulika Paul Kagame amugirira icyizere cyo kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo yamazemo imyaka hafi 7 maze mu 2011 afata icyemezo cyo kwegura ku bushake bwe muri iyi minisiteri.
Nyuma gato yaje guhita ahamagarirwa kujya guhagarira u Rwanda mu gihugu cya Nigeria ari nako kazi yakoreye igihugu mu myaka yakurikiyeho kugeza ubwo yaje kongera kugirwa Minisitiri w’Umuco na Siporo tariki 24 Nyakanga 2014 kugeza tariki 24 Gashyantare 2015 ubwo yasimburwaga na Uwacu Julienne kuri uwo mwanya.
MUHABURA.RW Amakuru nyayo