Inteko Ishinga Amategeko nyafurika yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 26/10/2018
  • Hashize 5 years
Image

Abagize Inteko Ishinga Amategeko nyafurika bari mu Rwanda mu gihembwe cya mbere gisanzwe cy’iyo Nteko bunamiye kandi bashyira indabo ku mva z’Abatutsi basaga 250.000 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Umuvugizi wiri huriro Rt Hon Roger Nkodo Dang yavuze ko nk’abahagarariye abanyafurika bagomba gukoresha ingufu zabo kuburyo Jenoside itakongera kubaho ukundi.

Yagize ati”Nkatwe duhagarariye Abanyafurika,tugomba gukoresha ingufu zacu kuburyo Jenoside atazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu kiri muri uyu mugabane”.

Abagize iyi nteko kandi batemberejwe ibice binyuranye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byerekana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo bamenye byinshi kuri yo haba uko yateguwe ndetse n’uko yashyizwe mu bikorwa.





Rt Hon Roger Nkodo Dang (hagati) yavuze ko nk’abahagarariye abanyafurika bagomba gukoresha ingufu zabo kuburyo Jenoside itakongera kubaho


MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/10/2018
  • Hashize 5 years