Inteko irifuza kuvugurura amategeko akarishya ihana ry’ibyaha bya ruswa ishingiye ku gitsina

  • admin
  • 06/04/2016
  • Hashize 8 years

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iratangaza ko ishobora kuvugurura amategeko ahana ibyaha bijyanye na ruswa ishingiye ku gitsina mu gihe bigaragaye ko asanzweho adakaze ku buryo yafasha mu kurandura iki kibazo.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 5 Mata 2016 na Perezida wa Sena y’u Rwanda, Makuza Bernard mu kiganiro Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’isozwa ry’igihembwe cya mbere gisanzwe cy’umwaka wa 2016. Perezida wa Sena, Makuza Bernard yagaragaje ko ruswa ishingiye ku gitsina mu Rwanda ihari mu by’ukuri ndetse n’izindi z’ubundi bwoko, ariko avuga ko iyi yise “iy’agahomamunwa” igomba kurandurwa vuba ndetse anagaragaza ko bishobotse amategeko arebana na yo yavugururwa. Ibijyanye no guca ruswa bikurikiranwa n’ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko ndetse no muri za komisiyo zitandukanye barabikurikirana kimwe no muri za Komisiyo z’igihugu

Makuza ayagize ati “Ari komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, Urwego rw’Umuvunyi, hari ibyo bagaragaza tukabiganira hano mu Nteko ishinga amategeko. Ruswa ishingiye ku gitsina irahari ahubwo ubu inzego zose zahagurukiye kugira ngo irwanwe kuko uretse n’ishingiye ku gitsina n’izindi zose na zo zigomba gucika kuko nta mpamvu yo kugira ngo Umunyarwanda icyo afitiye uburenganzira akigure.” Akomeza avuga ko ibyo biri no mu murongo w’igihugu wo kuvuga y’uko hari ukwihanganira kuri zeru ruswa (zero tolerance). Yunzemo ati “Iyi yo ishingiye ku gitsina yo ni agahomamunwa.” Nk’uko inzego zitandukanye zikunze kubigaragaza ko kuyitahura bikunze kugorana, ngo nubwo byagorana gute igihugu kigomba gukora ibishoboka ngo icike burundu.

Makuza aha yahise anatangaza ko binashobotse amategeko yavugururwa, ati “Wenda n’inzitizi zihari kugira ngo ibimenyetso bitangwa kuri yo bigorana kugira ngo ubigereho nk’uko Polisi ijya ibivuga, hari n’ibindi bishingiye no ku mategeko. Ahari ingorane muri ayo havugururwa ariko iyo ruswa y’agahomamunwa igacika burundu.” Yavuze ko kandi n’izindi zose zigomba kugica kuko ngo ibigenewe Abanyarwanda , ari amafaranga , ari uburenganzira Umunyarwanda afite; nko guhabwa akazi, kubona isoko mu gihe yujuje ibyangombwa, kubona serivisi n’ibindi byose ntawe ukwiriye kubigura.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru kandi Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko gahunda za leta zashyiriweho gukura abaturage mu bukene zikaba ziharirwa n’abantu ku giti cyabo zigiye gukurikiranwa kurushaho ngo hirindwe kugaragara ibibazo nk’ibikunze kuvugwa cyane cyane iyo Umukuru w’Igihugu yasuye Uturere.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/04/2016
  • Hashize 8 years