Intego yacu twayigeraho dute abantu badakorana ku rugamba rumwe?- Perezida Kagame

  • admin
  • 26/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yatangizaga umwiherero wa 15 w’abayobozi kuri uyu wa Mbere, umwanya yagaragaje nk’igihe cyo kwisuzuma ngo ibyo bakora bijyane n’ibyo igihugu cyifuza n’ibyo abaturage babategerejeho.

Umukuru w’Igihugu yabajije abayobozi impamvu badakorana kandi bagaragaza ko bumva icyerekezo igihugu gifite n’ubushake bwo kuba abayobozi, akibaza niba biterwa n’uko hari abayobozi bakuru bahabwa ababungiriza badashaka.

Yagize ati “Ntabwo ari umuco wo kuza hano gusa, hano Gabiro turi, tukaza mu mwiherero, tukaganira, tugataha. Ni ugushaka ko hari ibyo duhindura. Umuco wo gushakisha ibigomba guhinduka, ikigomba gukorwa kugira ngo ibitagendaga neza bigende neza, ibigenda neza turusheho kubikora neza igihe twabonye ko bishoboka. Ubwo ni uguhindura intambwe gusa.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo abayobozi bumva neza inshingano zabo ndetse iyo basobanura kuyobora wumva babyumva neza, ariko hagera mu bikorwa bikaba ibindi.

Yakomeje agira ati “Iyo bigeze mu bikorwa, ngira ngo abantu bashinzwe imirimo runaka ndetse bari no mu cyumba kimwe, mu myaka 15 twagiye tubivuga, nta na rimwe tutigeze tuvuga ibi ndimo mvuga by’imikoranire. Kudakorana akandi mushinzwe gukorana.”

Yatanze urugero ku basirikare bari ku rugamba, ahamya ko batuzuzanyije “buri umwe agakora ibyo yishakiye” nubwo umwanzi yaba ari imbere yabo urwo rugamba batarutsinda.

Yagize ati “Buriya uwabishyira mu bundi buryo bwumvikana ukundi, abantu bari ku rugamba, iyo bari ku rugamba rumwe, ingabo zimwe, zarwana urugamba gute zitari hamwe mu bikorwa? Buri umwe yikorera uko ashatse atumva ko mugenzi we wundi afite uruhare undi nawe afite uruhare mu kuzuzanya?”

Yakomeje agira ati “Intego yacu twayigeraho dute abantu badakorana ku rugamba rumwe? Byashoboka gute? Ba minisitiri babiri, umwe ni minisitiri undi ni umunyamabanga wa leta, bashinzwe ibikorwaremezo, ubuhinzi, bari mu nyubako imwe, bafite abo bayoboye mu kuzuza inshingano imwe, iyo batavuganye, iyo ntawe ugira icyo abaza undi, iyo ntawe ugira icyo ahakanya undi cyangwa yemeranya nawe ku buryo havamo kumvikana icyo bakora, ubwo amaherezo bikorwa gute? Nta buhanga bundi bushakwa ni ibintu by’ibanze bitangirirwaho. Ariko se none kutabikora byo bivuze iki?”

Yageze aho abaza niba ukudakorana kw’abayobozi guterwa n’uko bahabwa abo bakorana batihitiyemo, ababaza niba bahawe uburenganzira bwo kubihitiramo aribwo ikibazo cyakemuka.

Yakomeje agira ati “Ese birashoboka ko umuntu yajya yihitiramo abo ashaka gukorana nabo? Niba udakorana n’undi kubera ko akubangamiye cyangwa utabishaka ku mpamvu zawe bwite, uwakubwira ngo wihitiremo abo ushaka gukorana nabo, mu by’ukuri wakorana nabo? Nimwe mbaza.”

“Wenda hari ubwo uvuga uti abadushyira mu mirimo baragiye bampa umuntu ntazi iyo ava, baragiye bampa undi kandi batazi ko atari inshuti yanjye, bampa undi kandi adashoboye, bampa undi sinzi iyo aturuka hatameze neza, ariko ndavuze nti uwaguha ngo wihitiremo uzakungiriza, tuti genda uhitemo abo ushaka, bo wakorana nabo kurusha abo uba wumva baguhaye udashaka?”

Perezida Kagame yavuze ko kugaragaza ko harimo ukudakorana bidasobanuye ko nta cyo igihugu kigeraho, kuko ashingiye kuri raporo mpuzamahanga zerekana ko u Rwanda ruhagaze neza ku rwego rw’Isi, haba mu kurwanya ruswa, umutekano, korohereza ishoramari n’ibindi. Gusa ngo ibyo abayobozi batuzuza nibyo bituma u Rwanda rutaza ku mwanya wa mbere kandi ibisabwa byose bihari.



Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 26/02/2018
  • Hashize 6 years