Intege nke z’ibihugu ni ikibazo gishobora kugwirira ibihugu bicyennye n’ibikize-Perezida Kagame

  • admin
  • 18/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame yemeza ko intege nke z’ibihugu zitareba ngo igihugu runaka kirakize cyangwa kira kennye ahubwo ko ari ikibazo gishobora kugwirira uwari we wese.Avuga ko kandi urugendo rw’u Rwanda rugaragaza neza ko nta gihugu gito kidashobora gutera imbere kimwe n’uko nta gihugu kinini kitagira intege nke.

Ibi yabitangarije mu biganiro yahuriyemo n’abayobozi batandukanye, aho ari mu Bwongereza mu nama y’umuryango wa Commonwealth aho icyo kiganiro cyari kiyobowe na David Cameron wigeze kuyobora u Bwongereza, cyari kibanze ku ntege nke z’ibihugu, iterambere ry’ubukungu n’amajyambere.

Perezida Kagame yemeza ko u Rwanda ari igihugu gito ariko cyahisemo inzira yagutse kugira ngo kiteze imbere ndetse ko intege nke ku bihugu atari ibintu bihoraho.

Perezida Kagame yagize ati “Urugero rw’u Rwanda rutwereka ko intege nke ku bihugu atari ibintu bihoraho.Ni ikibazo gishobora gukemuka.Intege nke z’ibihugu, nk’uko tumaze kubibona, ni ikibazo gishobora kugwirira ibihugu bito n’ibinini, ibikennye n’ibikize. Ibi bigira ingaruka ku bwiyongere bw’ubukungu n’iterambere ry’abantu.”

Perezida Kagame yavuze ko nta kintu gikorerwa mu Rwanda kitagira ugikurikirana cyangwa ngo gisobanurwe uko gikorwa n’impamvu gikorwa, akaba yabisobanuye yifashishije urugero rw’inkunga zihabwa ibihugu.

Perezida Kagame ati “Mbese abaterankunga bakomeza gutera inkunga ibihugu nta kubaza uko ikoreshwa? Mu Rwanda, twashyizeho uburyo bufasha impande zose kumenya uko inkunga ikoreshwa, n’umusaruro itanga. Abaturage bacu nabo twabahaye umwanya wabo mubyo dukora.”

Perezida Kagame ari mu Bwongereza aho yitabiriye Inama ihuza abakuru b’Ibihugu 53 bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, bihurira mu Muryango wa Commonwealth. Iyi nama yahurije hamwe abagera ku 5000 baturutse muri za Guverinoma, abashoramari n’ihuriro ry’imiryango itari iya leta, ngo baganire ku ngingo zirimo guteza imbere uburumbuke, umutekano n’ubworoherane.




Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/04/2018
  • Hashize 6 years