Intara za Kivu, ahantu hari imitwe y’inyeshyamba myinshi ku isi, kubera iki?

  • admin
  • 31/01/2020
  • Hashize 4 years

Intara za Kivu ya ruguru n’iy’epfo za DR Congo ni kamwe mu duce tubarirwamo imitwe y’inyeshyamba myinshi ku isi. Ese ni iyihe? kubera iki hano?

Kuva kuwa kabiri nijoro kugeza ejo kuw akane inyeshyamba za ADF zishe abasiviri 62 muri Beni.

Kuva mu kwezi kwa 11 izi nyeshyamba zimaze kwica abaturage 320 muri Beni nk’uko bivugwa na CEPADHO umuryango utegamiye kuri leta uhakorera.

Mu byumweru bibiri bishize iza FDLR zishe abaturage umunani ahitwa… muri Rutshuru, aho ni muri Kivu ya ruguru.

Muri Kivu y’epfo imirwano y’inyeshyamba zinyuranye iheruka mu gace ka Minembwe yaguyemo abantu amagana abandi ibihumbi mirongo barahunga.

Izi ntara za Kivu zombi zibarirwamo imitwe y’inyeshyamba irenga 50 yitwaje intwaro nk’uko bivugwa n’umuryango w’abibumbye.

Imwe muri iyi mitwe hari imaze muri aka gace imyaka irenga 20, yica abaturage, isahura, ifata abagore ku ngufu, isoresha imisoro, ishimuta abantu n’ibindi…

Izo nyeshyamba ni izihe?

Umubare munini ni imitwe y’inyeshyamba z’abanyecongo ubwabo izwi ku izina rya Mai-Mai.

Mai-Mai zishingiye ahanini ku moko y’abanyecongo bo muri aka gace, imwe ikitwa ko irengera ubwoko runaka ko buticwa n’ubundi cyangwa inyeshyamba runaka.

Indi mitwe ni iy’abanyamahanga imaze imyaka myinshi hano ivuga ko irwanya leta z’u Burundi, u Rwanda na Uganda.

Muri Kivu ya ruguru imitwe izwi cyane ihakorera ni Allied Democratic Forces (ADF) ivuga ko irwanya leta ya Uganda, ikorera cyane muri karere ka Beni.

Hari kandi umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda ukorera mu bice bya Rutshuru na Masisi.

Indi ni nka; Nduma défense du Congo-Rénové (NDC-R) y’abanyecongo ubwabo.

Collectif des mouvements pour le changement (CMC) y’abanyecongo, ivuga ko irwanya NDC-R.

Hamwe n’imitwe myinshi ya Mai-Mai nka; Mai Mai Mazembe, Mai Mai Nyatura, Mai Mai Kirikicho, Mai Mai Kifuafua, Mai Mai Charles, Raia Mutomboki, APCLS…

Muri Kivu y’Epfo hariyo umutwe wa RED-Tabara urwanya leta y’u Burundi, ubutegetsi mu Burundi buvuga ko ufashwa na leta y’u Rwanda.

JPEG - 109.7 kb
Aha ni mu gace kitwa Mbau muri Beni mu muhango wo gushyingura abishwe batemeshejwe imipanga n’inyeshyamba za ADF

Umutwe wa FLN ubu wifatanyije n’uwitwa CNRD wakomotse mu makimbirane muri FDLR. Ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko FLN-CNRD ifashwa na leta y’u Burundi.

Hari kandi umutwe wa Mai-Mai Yakutumba uvuga ko urwanira amoko y’Ababembe, Abafulero n’Abanyindu, ugahangana ukarwana n’uwitwa Ngomino uvuga ko irwanya iyicwa ry’Abanyamulenge, n’indi ya Mai – Mai irimo na Raia Mutomboki.

Kuki iyi mitwe yagize Kivu zombi indiri yazo?

Aka ni agace gakungahaye ku mabuye y’agaciro menshi.

Ni agace karimo amashyamba na pariki y’ibirunga (Kivu ya ruguru), pariki ya Kahuzi – biega n’imisozi miremire ya Minembwe (Kivu y’Epfo) n’ibindi bice birimo amashyamba menshi mu ntara zombi.

Ibi bibera ubwihisho bwiza izi nyeshyamba mu gihe zitewe n’ingabo za leta.

Nixon Kambale, umunyamategeko akaba n’umusesenguzi wa politiki muri DR Congo avuga ko igice kiruta 40% cy’uburasirazuba bwa Congo gisa n’igitegekwa n’inyeshyamba.

Ibi biterwa n’intege nke za leta za nyuma ya Mobutu mu kurandura iyi mitwe irimo n’iyari ishyigikiwe n’ibihugu bituranyi” – Kambale.

Omar Kavota umuyobozi wungirije w’ikigo cyiga ku guteza imbere amahoro demokarasi n’uburenganzira bwa muntu CEPADHO, aba mu karere ka Beni asobanukiwe iby’iyi mitwe.

Kavota avuga ko iyi mitwe irambye muri aka gace kubera ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, gusoresha abaturage, gushimuta abantu igasaba amafaranga, gusahura no gusarura ibyabo.

Ati: “Hari n’abantu n’imiryango itera inkunga y’amafaranga iyo mitwe, indi nka ADF yo ikura inyungu no mu bucuruzi bwa mafia bwambukiranya imipaka.

“Kuri ibyo hiyongeraho gucuruza zahabu, imbahu, cacao, gasegereti mbese ikintu cyose cy’umutungo kamere”.

Kavota avuga ko iyi mitwe yagiye ikomera kurushaho ikanashaka abayifasha hirya no hino.

Ati: “nka ADF yabashije kuzana abarwanyi baye muri Tanzania, muri Kenya, i Burundi, mu Rwanda, muri Tchad, Mozambique ndetse n’abanyecongo”.

None amaherezo ni ayahe?

Perezida Felix Tshisekedi amaze kugera ku butegetsi yasezeranyije ko azakora ibishoboka byose akarwanya iyu mitwe ibuza amahoro uburasirazuba bwa Congo n’akarere.

Ibitero byo kurwanya umutwe wa ADF byatangiye mu kwezi kwa 10 gusa ingabo za leta ntizirabasha kurandura uyu mutwe mu karere ka Beni, ahubwo abarwanyi bawo baca inyuma bakica abaturage.

Kavota ati: “Nibyo ingabo zavanye ADF ahitwa Medina hari ibirindiro bikuru byayo, ariko ubu ADF iri kwica abaturage yihimura ku bitero ingabo za leta ziri kubakoraho”.

Omar Kavota avuga ko leta ya Congo ifite ubushake, ariko ko kurandura iyi mitwe birenze gusa kugira ubushake ahubwo hakenewe guhuza imitwe n’akarere, Afurika ndetse n’isi yose.

Gusa imwe muri iyi mitwe iri muri aka gace imaze gutuma ubutegetsi bw’u Rwanda n’u Burundi buri ruhande rushinja urundi gufasha abarurwanya.

Kavota ati: “Niba mitwe imwe iri hano isigaye izana abarwanyi bavuye mu bindi bihugu ni ukuvuga ngo ntibazahungabanya Congo gusa, nyuma bazanajya guhungabanya ibihugu byabo.

Ntibikwiye ko iyi mitwe ituma leta z’ibihugu zishyamirana, ahubwo izo leta zikwiye kwicarana zigahuza imbaraga mu kurwanya iki kibazo zihuriyeho kirimo n’iterabwoba iyi mitwe ikora”.

Kavota abona ko niba umutwe nka ADF ukorana n’uwa Islamic State, aha muri Congo hagiye kuba aho gutoreza abakora iterabwoba, bityo ibi bikwiye guhagurutsa n’ibihugu bikomeye nka Amerika.

Ati: “Ibyo bihugu byose rero, byaba ibya hano hafi n’ibya kure nibize bifashe Congo kurandura iyi mitwe kuko iki ntabwo kikiri ikibazo cya Congo gusa”.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 31/01/2020
  • Hashize 4 years