Intara y’Iburasirazuba: Imikwabu itandukanye yafashe ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda

  • admin
  • 22/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Polisi y’u Rwanda yafashe ingunguru 22 z’inzoga y’inkorano yitwa Muriture itemewe mu Rwanda, ni ukuvuga litiro 4400 z’iyo nzoga, litiro 68 za Kanyanga, ibiro 70 by’isukari ikoreshwa mu guteka ziriya nzoga, ibiro bibiri by’isabune, ipaki imwe y’umusemburo witwa Pakimaya nawo wifashishwa mu kuyiteka ndetse n’amajerekani 85 bakoresha muri ibyo bikorwa. Byafatiwe mu mikwabu yakozwe ku itariki 20 Ugushyingo mu duce dutandukanye, mu turere twa Rwamagana na Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ababifatanywe bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi za Muyumbu muri Rwamagana na Kabarondo muri Kayonza, ndetse n’ibyafashwe niho bibitse, mu gihe iperereza rikomeje. Muriture yo yahise imenwa imbere y’inteko y’abaturage bo mu mudugudu wa Rugende, akagari ka Gishore ho mu murenge wa Nyakariro muri Rwamagana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko iriya Kanyanga yafashwe mu mukwabu wakorewe mu murenge wa Rwinkwavu, mu kagari ka Mukoyoyo, aho Manirafasha Jerome w’imyaka 20 bamufatanye litiro 68 zayo.

Kuri iriya nzoga yitwa muriture n’ibikoresho byifashishwa mu kuyitanga, IP Kayigi atangaza ko, byafashwe mu rumkerera rwo ku italiki ya 20 Ugushyingo , ubwo hafatwaga imodoka y’ikamyoneti RAA 116 B ipakiye ingunguru za Muriture yerekeza mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ibikoresho bitandukanye basanzwe ahitwa inganda z’izi nzoga aho agira ati:” Hari amazu asanzwe yengerwamo za Muriture aba arimo ibikoresho bitandukanye bikoreshwa mu kuzenga, aya mazu nta bantu bayabamo uretse abazamu barinda ibikoresho n’izo nzoga mbere y’uko bazitarura ngo zijye kugurishwa.”

Kuri ibi bikorwa, IP Kayigi agira ati:”Kwenga, kunywa, gukwirakwiza no gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda, nka kanyanga n’izindi nzoga zitemewe ndetse n’ibindi biyobyabwenge muri rusange, uretse kuba ari ibyaha, ubwabyo ari intandaro y’ibyaha byinshi birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, biri mu byo Polisi irwanya ishyizemo imbaraga.”

Yagize ko nta mpamvu rero yo kwiyangiririza ubuzima no gukora ibinyuranyije n’amategeko binafite ingaruka ku buzima n’ubukungu by’Abanyarwanda, ku kintu gishobora kurekwa kuko hari ibyemewe n’amategeko umuntu yacuruza cyanga yanywa.

IP Kayigi yakanguriye abatugare kubyirinda kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Iya 594 ivuga ko, umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bw’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50,000 kugeza ku 500,000.

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500,000 kugeza kuri 5,000,000. Mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.

Ingingo ya 595 ihana umuntu wese ufasha undi kubona uburyo bumworoheye bwo gukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, amuha aho abikoreshereza cyangwa amubonera ubundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 500,000 kugeza kuri 5,000,000.

Ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ni na byo bihanishwa uwahawe ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo abiherewe ku mpapuro mpimbano z’abaganga cyangwa ku mpapuro zatanzwe ku buryo bw’uburiganya cyangwa uwatanze izo mpapuro azi ko nta kuri kurimo.

Umuntu wese utanga ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo ashingiye ku mpapuro abona ko nta kuri kurimo, ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Ingingo ya 596 ivuga ko, bitabangamiye ibivugwa mu ngingo ya 220 y’iri tegeko ngenga, umuntu wese ushora umwana mu biyobyabwenge mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva 500,000 kugeza kuri 5,000,000.via:RNP

Yanditswe na Niyomugabo/MUHABURA.RW

  • admin
  • 22/11/2016
  • Hashize 7 years