Intambara y’ubucuruzi hagati y’Amerika n’Ubushinwa irakomeje ku kigero cyisumbuyeho

  • admin
  • 02/08/2018
  • Hashize 6 years

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zavuze ko ziri gutekereza ku kongera imisoro ku kigero cya 25% ku bicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari y’Amerika – imisoro yikubye inshuro ebyiri zirenga z’ikigero cya 10% cyari giteganyijwe mbere.

Iyi nyongera yasabwe na Perezida Donald Trump wa Amerika, ushaka ko Ubushinwa buhindura gahunda zabwo z’uburyo zikoramo ubucuruzi.

Ariko uyu mwanzuro ushobora gutuma ubushyamirane burushaho kwiyongera hagati y’ibi bihugu bibiri bikurikirana – Amerika ku mwanya wa mbere, Ubushinwa ku mwanya wa kabiri – mu kugira ubukungu bukomeye ku isi.

Ubushinwa bwamaze gutanga gasopo kuri Amerika ko buzihimura Amerika niramuka ishyize mu bikorwa iyi misoro iteganya gusoresha ibicuruzwa bivuye mu Bushinwa.

Ku wa gatatu, Geng Shuang, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bushinwa yavuze ko Amerika niramuka ifashe ingamba zo gusubiza ibintu irudubi,nabo bazirwanaho.

Geng Shuang yagize ati”Amerika niramuka iteye intambwe igatuma uko ibintu bimeze ubu bidogera, mu by’ukuri natwe tuzafata ingamba zo kwirwanaho turinda bihamye inyungu zacu zikurikije amategeko zo mu bucuruzi.”

Ibiro bya perezida w’Amerika bya White House bitangaza ko iyi misoro ari igisubizo kuri gahunda bivuga ko zidashyize mu gaciro z’Ubushinwa. Perwezida Trump avuga ko ari zo ziteza igihombo gikomeye ubucuruzi bw’Amerika.

Kuri tariki ya 6 y’ukwezi gushize kwa Nyakanga, nibwo icyiciro cya mbere cy’iyi misoro cyatangiye ubwo Amerika yasoreshaga ku kigero cya 25% ibicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 34 z’amadolari y’Amerika. Icyo gihe Ubushinwa bwihimuye nabwo bubigenza gutyo ku bicuruzwa biva muri Amerika.

Indi misoro ku bicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 16 z’amadolari y’Amerika ntabwo iratangira kwakwa. Iyi ikaba ari icyiciro cya kabiri cy’imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari y’Amerika yatangajwe n’Amerika mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/08/2018
  • Hashize 6 years