Intambara hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’Inyeshyamba yatwaye ubuzima bw’abantu 11

  • admin
  • 30/11/2018
  • Hashize 5 years

Intambara hagati y’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’Inyeshyamba zitaramenyekana, yatwaye ubuzima bw’abantu 11 barimo abasirikare batanu.

Ni imirwano yabereye mu gace ka Kwero, Teritwari ya Mahagi, hafi y’ikiyaga cya Albert, mu Ntara ya Ituri, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sosiyeti Sivile muri aka gace, itangaza ko inyeshyamba zagabye igitero gikomeye kuri FARDC, ziturutse ahitwa Nzonzo, muri Teritwari ya Djugu, zibona kugaba igitero ku basirikare ba Leta bari i Kwero.

Radiyo Okapi itangaza ko imirwano yamaze igihe kirekire, itwara ubuzima bw’abantu 11 barimo abasirikare batanu, inyeshyamba eshatu ndetse n’abaturage b’abasivile batatu.

Umwe mu bagize ihuriro ry’urubyiruko i Mahagi, Jacques Unyuta atangaza ko abaturage bafatanyije na FARDC, bagiye bajyana imirambo y’abishwe i Muguma mu gihe indi igishakishwa mu gace k’uburobyi ka Mukatshi, Kwero na Nzonzo.

Mu gihe habaga iyi mirwano na nyuma yaho, abaturage ngo bavuye mu byabo bahungira muri Uganda abandi bajya mu tundi duce dutandukanye two muri Congo.

Niyomugabo Albert /Muhabura.rw

  • admin
  • 30/11/2018
  • Hashize 5 years