Inkuru nziza,TVA yakuweho ku bicuruzwa by’isuku y’abagore n’abakobwa

  • admin
  • 11/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Guverinoma y’u Rwanda yavanyeho imisoro ku nyongeragaciro (TVA) ku bicuruzwa by’isuku y’abagore n’abakobwa bari mu mihango, inkuru yashimishije abatari bake gusa hakaba hagabanutseho amafaranga make.

Ubusanzwe ibi bikoresho bigurwa ku mapaki,aho agapaki kamwe karimo udukoresho 10 kagura amafaranga hagati ya 900Frw na 1000Frw.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2019 yatangaje ko kuvanaho iriya misoro ari umwanzuro wafashwe mu rwego rwo korohereza abagore n’abakobwa kubona ibi bikoresho.



Uyu mwanzuro washimishije abantu benshi kuko ugamije guteza imbere isuku kuri bose kandi ntawe uhejwe kubera amikoro yamuzitiye.

Mu mibare uko bimeze

Uyu musoro ku nyongeragaciro TVA ni 18%,bivuze ko nko ku gicuruzwa umuntu aguze amafaranga 900 Frw,18% ahwanye na amafaranga 162Frw.

Niba bakuyeho amafanga angana na 18%, icyo gicuruzwa kizagurwa amafaranga 900Frw havuyemo 162Frw bityo ahwane na 738 Frw.

Cyo kimwe n’icyaguraga amafaranga 1000Frw,ni havamo 18% ahwanye ni 180Frw kizagura amafaranga 820Frw.

Nubwo igiciro bigaragara ko kigabanutseho amafaranga make, ariko uko biri hari igikozwe kandi kizafasha abakeneraga ibyo bikoresho by’isuku.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2014 yagaragaje ko nibura umukobwa umwe mu 10 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nibura yasibye ishuri kubera imihango. Ni impamvu zishingira ku kutabona ibikoresho biboneye by’isuku, bamwe bakanakoresha ibitizewe bibyara izindi ndwara.

Kuba abakobwa benshi batabona ibyo bikoresho by’isuku, muri abo batakaza 20% by’amasomo ndetse bamwe bagahitamo kuva mu ishuri kubera iyo mbogamizi.


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/12/2019
  • Hashize 4 years