Inkuru ndende y’urukundo “Amaherezo” igice 3

  • admin
  • 28/09/2015
  • Hashize 9 years

Akenshi mu rukundo habamo ibyishimo bidasanzwe kimwe n’uko ibigeragezo iyo byageze mu rukundo ahanini usanga bake aribo babasha kubyihanganira no kubyakira ariko ugasanga abandi bikabananira guhagarara ku cyemezo bahisemo cyo kujya mu rukundo.

Amaherezo Igice cya 3

Ubwashize Jado na Sifa bari bageze mu gihe cyo guhana numero za Telephone gusa nyine twese dufite amatsiko yo kumenya uko byaje kugenda nyuma yo guhana numero za telephone cyane ko Sifa yari yamaze guha Jado numero ze, ntucikwe n’iki gice gikurikira kugira ngo ushire amatsiko

……….Jado na Sifa Sifa bongeye guhurira kuri Facebook baraganira nibwo Jado yahise amusaba numero gusa agiye kuzimuha amuha numero zitandukanye n’izo Gerrard yari yahaye uyu Jado kuburyo Jado yahise ajya kubaza Gerrard niba iyo numero yahawe na Sifa ariyo cyangwa wenda yamubeshye gusa kubera ko Gerrard yari umuntu ukunda kugira amashyengo cyane yaramanje aseka Jado cyane aramubwira ati se uriya mukobwa kuntu ari umwesikoro wagizengo yapfa kuguha numero ye? Jado ahita amubwira ati ngaho muhamagare maze turebe niba koko iyo numero ufite ari iya Sifa cyangwa wari warambeshye? Ubwo ako kanya Gerrard yahise ahamagara Sifa nuko baravugana ariko nyine na Jado aramwumva gusa ntiyatekereza ko wenda Sifa yaba afite indi numero ahubwo we ahita yumva amurakariye cyane ndetse afata umwanzuro wo kutazongera kumwandikira kuri Facebook.

Nyuma rero Sifa yaje kwandikira Jado kuri Facebook amubaza ati ko wanyanze se utakimvugisha kuri facebook ndetse ukaba utarampamagaye kuri telephone? Ubwo Jado ahita amusubiza ati wowe warantuburiye umpa numero zitari zo ntakintu twavugana, gusa Sifa yahise amubwira ati wapi nukuri numero naguhaye ni iyange gusa ubusanzwe ngira ebyiri ahubwo ka niyindi nyiguhe ntakibazo ubwo nyine arayimuha 0728xxxxxx ako kanya Jado ahita amuhamagara bwa mbere kuri telephone Sifa na Jado ikiganiro cyabo cyari kimeza nk’icy’abantu basanzwe baziranye usibyeko n’ubundi bari bamenyeranye kuvugana kuri Facebook

Ikiganiro cya mbere kuri telephone hagati ya Sifa na Jado:

Jado:Yewe mukobwa mwiza vip?

Sifa: Yoo, ni poa kbsa

Jado: ok ni Jado muri kuvugana

Sifa:Aaahh ndakumva um chch

Jado: Sasa ngewe nagirango ubone aka numero kange ubwo turi kumwe

Sifa: Owwk asante ubwo nyine nayibonye numero yawe

Kuva ako kanya Jado yahise atangira kujya yandikira Sifa ubutumwa bugufi akoresheje telephone noneho ntiyongera kujya akoresha gusa kunshuro yambere Jado yandikira Sifa yahise………

Agace gakurikira ntucikwe

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 28/09/2015
  • Hashize 9 years