Inkuru ndende y’urukundo “Amaherezo” igice 19

  • admin
  • 17/12/2015
  • Hashize 8 years

Akenshi mu rukundo habamo ibyishimo bidasanzwe kimwe n’uko ibigeragezo iyo byageze mu rukundo ahanini usanga bake aribo babasha kubyihanganira no kubyakira ariko ugasanga abandi bikabananira guhagarara ku cyemezo bahisemo cyo kujya mu rukundo

Ubuherutse twari tugeze aho inshuti za Sifa zari zigiye kwa Prefete kwaka uruhushya rwo kuzakora fete ya anniversaire ya Sifa mu kigo ndetse hakazamo n’inshuti za Jado kandi ntago bo bari abanyeshuli. Ese koko Prefete yaba yarabahaye uruhushya abo bakobwa? Ka dukurikire mu gace gakurikiraho

…………Umunsi wo kujyayo rero warageze ariko kubera ko abo bakobwa mbese ikigare cyabo cyakundaga kugirana ibibazo by’imyitwarire na Prefete urumva kujyayo byabasabaga kugenda bigengesereye ndetse bacishije make cyane kuburyo prefete abona ko babaye abana beza ndetse bafite ikinyabupfura, gusa kuri Prefete bamugeze imbere ibyo ntakintu byari bimubwiye kumva byonyine ngo ni Sifa barimo gusabira uruhushya mbese bazakorera ibirori byonyine byari bihagije ngo abahe igisubizo cya oya noneho kubona ko mu bantu baje kwaka urwo ruhushya harimo Alice urumva byari nk’icyaha imbere ya Prefete kuko abo bakobwa babiri harimo Sifa na Alice babaga aria bantu bahora mu manyanga mbese bagongana na Prefete umunsi ku munsi mbese ubwo prefete yahise abahakanira ababwira ko bidashoboka ko abantu batari abanyeshuli bashobora kuza gukorera ibirori mu kigo ndetse ngo bivange n’abanyeshuli.

Ubwo birumvikana abakobwa ntakindi cyo gukora basigaranye gusa bamanje kubihisha Sifa mbese kugeza kuri uwo munsi Sifa yari ataramenya iby’isabukuru ye ndetse n’ibiri gutegurwa kuri uwo munsi w’amavuko we, hanyuma abo bakobwa bahise babikoza Jado ko uruhushya ikigo cyanze kurubaha. Ari Jado urumva yahise yumva ntakindi yakora nyine imigambi yabo bateguraga iba irapfuye gusa bahise bafata umwanzuro wo kubibwira Sifa nyine bamusobanurira ibyo bagombaga kumukorera byose ndetse n’uko byagenze hanyuma nawe abiganiraho na Jado gusa nyine Sifa yahise yumva atunguwe n’urukundo Jado amukunda ndetse n’uburyo amutekerereza ibyiza no kumushimisha gusa. Ubwo rero Sifa yahise abwira Jado ati ariko byanga bikunda ku munsi w’amavuko wange ubwo tugomba kuzaba turi kumwe ahubwo twebwe ngewe na we twishakemo ibisubizo n’uburyo bizagenda ariko tukaba turi kumwe.

Ubwo nyine bo bafashe inzira ebyiri zishoboka harimo imwe yo kuba Jado we ubwe yazajya ku ishuli wenda akajyayo ari umwe ubundi iyo fete bakayikora mu ibanga ariko iyo nzira yo basanze ishobora kubagora gusa muri icyo gihe kuko Jado yari atakibana ahubwo yabaga muri Famille I Nyamata baje kwanzura ko Sifa we azaza aho Jado aba ubundi bo ubwabo bagakora fete ari babiri gusa ntawundi muntu bari kumwe ariko nyine iyo nzira byaje kurangira ibaye…….

Agace gakurikira ntucikwe

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/12/2015
  • Hashize 8 years