Inkuru ndende y’urukundo “Amaherezo” igice 16

  • admin
  • 20/11/2015
  • Hashize 8 years

Akenshi mu rukundo habamo ibyishimo bidasanzwe kimwe n’uko ibigeragezo iyo byageze mu rukundo ahanini usanga bake aribo babasha kubyihanganira no kubyakira ariko ugasanga abandi bikabananira guhagarara ku cyemezo bahisemo cyo kujya mu rukundo.

Duherukana Jado yari yatangiye gukora I Gisenyi mbese niho yari asigaye aba muri iyo minsi ariko nanone kurundi ruhande Sifa yari asigaye ngo afite undi muhungu barimo kubyumva kimwe iyo ku ishuli rye kandi na Jado yari yarabimenye. Ubwo uko byaje gukomeza kugenda nibyo tugiye kurebera hamwe muri aka gace gakurikiraho

………Jado kubyakira biramunanira ndetse afata umwanzuro wo guhita ava ku izima akarekera aho kuzongera guhamagara Sifa ndetse ahita anasiba numero ye ya telephone muri iyo minsi ariko nyine Sifa nawe yabaga abizi ko Jado afite amakuru kuri uwo muntu basigaye babyumva kimwe ariko nyine Sifa nawe akagumya akicecekera ntiyigere abimubwiraho ngo wenda yumve uko yabifashe, rero ubwo rimwe Sifa yaje guhamagara Jado cyane ko Jado yari yarasibye numero ye ariko nyine kuko yari asanzwe ayizi mu mutwe ubwo yarayibonye imuhamagaye ahita ayibwira, ni uko rero birumvikana Sifa ntago yari afite ama unite yo guhamagara yari amu bipye muri icyo gihe niko guhita Amuhamagara maze Jado aramubaza ati se amakuru yawe ko ntari nziko ushobora gukenera kuvugana nange? Sifa aramubaza ati kubera iki wambwira gutyo se ubundi? Jado aramubwira ati sawa tubireke ntakibazo pee. Ubwo nyine babazanya amakuru hanyuma Sifa abwira Jado ati n’ubwo wanyanze bwose ngewe ndagukunda kandi amaherezo nawe wanyanga wankunda ngewe sinshobora kuzatatira ibihango ngewe nawe dufitanye.

Kuva ubwo Jado na Sifa bahise bemeranya gusasa inzobe bakabwizanya ukuri hanyuma batangira kuva imuzi ikibazo bagirane ndetse na kabitera gusa uwo munsi Sifa yemeye amakosa ye yose ndetse anabwira Jado ko mu by’ukuri ibyagiye biba harimo gusubika gahunda babaga bafitanye akenshi ari ukubeshya Sifa yabaga afite ubwo hanyuma Sifa anahakanira Jado ibijyanye na wa muhungu bavugaga ngo akundana na Sifa ku ishuli ariko biza kurangira bombi biyunze ndetse n’urukundo rurongera rurakomera nk’uko byari bisanzwe mbere yo kugirana utwo tubazo. Rero ako kanya bahise bategura umunsi bagomba guhuriraho ndetse Jado asezeranya Sifa ko atazongera gutuma bagirana ikibazo kivuka hagati yabo ubwo buri umwe ashyira hamwe umutima aratuza. sasa ubwo wa munsi bari bateguye wo guhura byanze gukunda ko bahura. Gusa bategereza mu kiruhuko cyane ko na Jado yahise ava I Gisenyi asubira kuba I Kigali, ubwo na Sifa yaratashye avuye ku ishuli aje mu kiruhuko ahita anyura I Kigali asura Jado ubundi babona umwanya uhagije wo kuganira ndetse bariyunga kubihe byose bamaze batabonana ndetse iyo yari inshuro ya kabiri bari babonanye amaso ku maso.

Uwo munsi rero basubiye mu byishimo ndetse bagera no kubyishimo bya nyuma by’abantu bakundana ariko nyuma biza kuba ngombwa ko Sifa arara atarara atashye uwo munsi ataha bukeye bwaho ndetse ageze n’iwabo murugo bashaka no kumutuka bamubaza impamvu ataraye atashye kuburyo papa we yahise……..

Agace gakurikira ntucikwe

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/11/2015
  • Hashize 8 years