Inkuru ndende y’urukundo “Amaherezo” igice 15

  • admin
  • 16/11/2015
  • Hashize 8 years

Akenshi mu rukundo habamo ibyishimo bidasanzwe kimwe n’uko ibigeragezo iyo byageze mu rukundo ahanini usanga bake aribo babasha kubyihanganira no kubyakira ariko ugasanga abandi bikabananira guhagarara ku cyemezo bahisemo cyo kujya mu rukundo.

Ubwo duherukana Jado yariho ajya ku ishuli ndetse yari afite na gahunda yo kuza guhura na Sifa gusa icyo tutamenye neza ni niba baraje guhura cyangwa batarahuye. Agace gakurikirahonicyo kaje gukora kutumara amatsiko ngaho ni dukurikire uko byaje kurangira

…….Jado ajya ku ishuli ndetse anapanga gahunda yo kuza guhura na Sifa uwo munsi ari bujye ku ishuli gusa byaje kurangira nabwo badahuye ariko icyo gihe Jado yaje kubabazwa n’uko badahuye kuko Sifa yaramubwiye ngo ari mu kazi kenshi mbese amuha impamvu arikokuri Jado we ntiyabasha kuzakira no kwemera ko Sifa ari ku mubwiza ukuri. Ubwo rero Jado yakomeje ajya ku ishuli nyine birumvikana gusa icyo gihe n’ubundi yari agiye mubizamini kuko ni kwakundi muri kaminuza bataha mu kiruhuko cya Noheri n’Ubunani ubundi bakazagaruka mu ntangiro z’ukwezi kwa mbere baje gukora ikizamini, sasa ubwo n’ubundi Jado yageze ku ishuli agomba gufata umwanya uhagije wo kwiga cyane yigira ibizamini cyane ko ajya no kujya ku ishuli yagiyeyo asa n’utinze kuko mu ntangiro z’ukwezi kwa mbere hari ubukwe bw’umwe mu bantu bo muri Famille ya Jado kandi Jado yari yatashye ubwo bukwe bwari bwa baye ku itariki Eshatu bituma atinda kujya ku ishuli. Yagezeyo rero uburyo yajyaga yita kuri Sifa bisa n’ibigabanuka ndetse Sifa nawe akagira ngo ahari byararangiye.

Nyuma rero kuko na Sifa yagombaga kujya ku ishuli muri izo ntangiro z’ukwezi kwa mbere ariko we yagiye nyuma gato ya Jado ubwo rero yageze ku ishuli bitangira kugabanuka uburyo bombi bavuganaga kuko bose bari bari ku ishuli kandi bitoroshye kuba bavugana cyane ko kuri Sifa wigaga mu mashuli yisumbuye kandi batabemereraga gutunga telephone muri icyo gihe. Ubwo rero ni uko umwe yaragiye asa n’ucecetse undi nawe biba aho ngaho asa n’ucecetse mbese urukundo rurakonja bigaragara gusa icyo gihe Sifa we yari asanzwe afite umuhungu bakundana aho ku ishuli yiga rero we birumvikana n’ubundi yashoboraga kugenda akituriza kuko yari afite uwo ku mwitaho kandi babana no ku ishuli umunsi ku munsi, ibi rero ni bimwe mu byatumaga ngo adashyiramo imbaraga kugirango avugishe uwo Jado we. Sasa nyuma y’uko Jado amara gukora ikizami agiye mu biruhuko dore ko n’ubundi yasaga n’urangije kwiga uwo mwaka yahise ajya kuba ku Gisenyi kuko yahise abona yo ikiraka muri izo mpera z’ukwezi kwa mbere dore ko aribwo yari asoje ikizami ndetse n’amasomo yose muri rusange yari ayarangije.

Muri uko kuba I Gisenyi byamuteye kubona umwanya uhagije wo kujya avugisha Sifa gusa bakavuganira kuri telephone nyine umwe ari ku ishuli undi ari I Gisenyi kukazi gusa muri iyo minsi Jado ari ku gisenyi hari amakuru yagendaga yumva amubwira kuri Telefone ko uwo Sifa hari umuhungu bakundana ariko nyine Jado kubyakira biramunanira ndetse afata umwanzuro………



Agace gakurikira ntucikwe

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/11/2015
  • Hashize 8 years