Inkuru ndende y’urukundo “Amaherezo” igice 1

  • admin
  • 23/09/2015
  • Hashize 9 years

Akenshi mu rukundo habamo ibyishimo bidasanzwe kimwe n’uko ibigeragezo iyo byageze mu rukundo ahanini usanga bake aribo babasha kubyihanganira no kubyakira ariko ugasanga abandi bikabananira guhagarara ku cyemezo bahisemo cyo kujya mu rukundo.

Amaherezo Igice cya 1

Sifa kuri ubu ni umu maman w’umwana umwe wavukiye mu ntara y’amajyepfo gusa kuber’impamvu z’akazi ndetse n’umugabo we akaba akorera I Kigali rero kuri ubu rero Sifa akaba atuye I Kigali we n’umuryango we aha umuryango we mvuga ni umugabo we Jado ndetse n’umwana we w’imyaka ibiri rero Sifa akiri umukobwa yakundaga gukoresha imbuga nkoranyambaga harimo Facebook ndetse na Tweeter ikindi kandi ni uko yakundaga kuhahurira n’inshuti nyinshi zitandukanye cyane z’abahungu cyane ahanini bamukundiraga amafoto ye meza cyane ko niyo umubonye munzira ubona ari umukobwa w’uburanga kandi w’igikundiro. Rero ibi byaje ku muviramo kuzahurira n’umuhungu witwa Jado gusa bitewe n’uburyo Jado nawe yari umuhungu ukunda gukoresha izi mbuga nkoranyambaga kuko we yari n’umunyeshuli wo muri Univerisite naho Sifa we akaba icyo gihe yari umunyeshuli wo mu mashuli yisumbuye muri icyo gihe bamenyanaga.

Bwambere Jado aganira na Sifa kurubuga rwa Facebook hari mu kwezi kwa cumi umwaka wa 2011 gusa aba bombi bamenyanye byoroheje cyane ko ndetse n’amagambo baganiraga yari asanzwe kandi bigaragara ko ari ibintu bitazagera kure gusa abahanga nibo bajya bavuga ngo Imana ikora ibyayo ninayo yaje guhuza Sifa na Jado ndetse igakomeza umubano wabo kuburyo budasanzwe ndetse bakazajya gusoza babaye umwe.

Ubwo rero ibiganiro bya Jado na Sifa kuri facebook bwa mbere byari:

Jado: hi sister

Sifa: hi

Jado: amakuru se mukobwa mwiza?

Sifa: meza

Jado: ufite amafoto meza nayakunze

Sifa: sawa

Gusa kuva ubwo nyine Jado nawe ngo yari umuntu utajya akunda guhatiriza ibintu iyo umubwiye ko ari sawa nawe ahita arekera aho ntiyonger kujya agira byinshi akubaza n’uko rero kuva ubwo haje gushira iminsi myinshi cyane igera nko ku kwezi aba bombi batongera guhirira kuri uru rubuga rwa Facebook ari nayo mpamvu ari Jado yashushe n’uba aretse kongera kwandikira uyu Sifa gusa umunsi umwe Sifa yaje gukora…….

Agace gakurikira ntucikwe

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 23/09/2015
  • Hashize 9 years