Inkuru itangaje : Icyamamare cyahagaritse gukina kibasha gufunguza umwirabura witwa Jonathan wari warakatiwe igifungo kimyaka 50

  • admin
  • 20/08/2020
  • Hashize 4 years

Ubwo Jonathan Irons yatungukaga asohotse muri gereza, Maya Moore yahise ashyira amavi hasi arapfukama.Byafashe umwanya ngo asubirane imbaraga. Maze arahaguruka aramuhobera, Irons yari arekuwe nyuma y’imyaka 23.

Rwari urugendo rurerure kuri bombi. Moore amaze kumera neza yatangiye gufata videwo na telefone ye, aravuga ati: “Ubu ni byiza. Birarangiye.”

Tariki 25 z’ukwezi gushize kwa karindwi umwaka w’imikino ya WNBA 2020 – shampiyona ya basketball y’abagore muri Amerika – waratangiye.

Ikipe ya Minnesota Lynx iri gushaka igikombe cya gatanu, ariko ubu ni ’season’ ya kabiri bagiye gukina batari kumwe n’umwe mu bakinnyi bayo bakomeye cyane.

Mu 2011, Maya Moore yatoranyijwe ngo akinire iyi kipe ya Lynx. Kuva ubwo, yayifashije gutwara ibikombe bine bya shampiyona ndetse yabaye MVP muri ’season’ ya 2014.

Uyu mukinyi w’imyaka 31 yatwaye imidari ibiri ya olempike n’ibikombe bibiri by’isi. Bamwe bavuga ko ari we mukinnyi urusha abandi bose babayeho muri WNBA.

Gusa mu 2019 yatunguye abantu bose bamuzi arabihagarika byose, kubera umugabo bahuye mu myaka 12 yari ishize. Umugabo wabaye nk’umuvandimwe we.

Nubwo Irons yari afite imyaka 16 ubwo icyaha cyabaga, yaciriwe urubanza nk’umuntu mukuru.

Tariki 14/01/1997, umuntu yinjiye mu nzu ya Stanley Stotler, iri mu gace gatuwe n’abazungu mu mujyi wa St Louis muri leta ya Missouri. Ubwo Stotler yari yinjiye mu nzu ye uwo mujura yahise amurasa mu mutwe.

Stotler yararokotse gusa bwa mbere ntiyabashije kumenya uwamuteye, mu mafoto atandatu yeretswe.

Ikinyamakuru New York Times kivuga ko umupolisi yamusabye gukeka kwiza kwe gushoboka, maze atora ifoto ya Jonathan Irons n’indi y’undi mugabo nawe w’umwirabura.

Nyuma, mu iburanishwa ry’ibanze, Stotler yavuze ko Irons ari we wamuteye.

Ariko nta bimenyetso simusiga byahamyaga ko Irons wari ukiri umwana ari we wabikoze. Nta gihamya ya DNA cyangwa amaraso. Nta n’undi mutangabuhamya.

Umwunganizi mu mategeko ntiyemeye ko Irons yiregura, avuga ko yari akiri muto cyane kandi atarize.

Abashinjacyaha bavuze ko Irons yemeye icyaha, ikintu we n’abanyamategeko be bahakana. Umupolisi wabajije Irons yari wenyine kandi ntiyafashe amajwi y’iryo bazwa.

Icyo gihe cy’urubanza, mu kwa 10/1998, abategetsi ba Amerika bari barahagurukiye kurwanya ibyaha. Hatangwaga ibihano bikomeye kandi bihutiyeho no ku bakiri bato bakekwa.

Umushinjacyaha yumvikanye avuga kuri Irons ati: “Ntimumworohere kuko akiri muto. Ni mubi cyane kimwe n’umuntu ukubye gatanu imyaka ye.

“Dukeneye guha ubutumwa bamwe muri aba bakiri bato ko niba ugiye gukora nk’umuntu mukuru, uzafatwa nk’umuntu mukuru.”

Mu kwezi kwa 12/1998 ubwo yari afite imyaka 18, inteko y’abacamanza bose b’abazungu yahamije Irons ubujura n’ubugizi bwa nabi, akatirwa gufungwa imyaka 50.

JPEG - 173.2 kb
Maya Moore: Icyamamare muri WNBA wahagaritse gukina akabasha gufunguza Jonathan Irons

Amaherezo, Maya yahisemo kuba ahagaritse akazi ke ko gukina basketball.

Kuki? Kuko yakomeje kwibwira ko Irons avuga ukuri.

Maya ati: “Hari ukuntu ukuri kukubwira ko hari ikintu kigiye kuba,

“Irons yakomeje kwizera ko turamutse tugejeje ukuri ku bantu ba nyabo, bashobora kugira icyo bakora.”

Mu ntangiriro za 2019, mu gihe biteguraga gutangira ’season’ nshya ya WNBA, Maya yarabiretse ajya gufasha abanyamategeko ba Irons gusaba ko yongera akaburanishwa. Yitangiye wese iyi gahunda.

Imyaka igera kuri 21 afunze, abashinjacyaha ntabwo bari biteguye gutsindwa. Bagerageje kuburizamo urubanza rushya ariko biranga, mu kwa 10/2019 Irons yabashije kujya imbere y’abacamanza ababwira ko ari umwere.

Tariki 09/03/2020 igihano cyahawe Irons cyavanyweho. Umucamanza Daniel Green yavuze ko urubanza rwa mbere “Rwari ruciriritse kandi rukabije kudashingira ku bimenyetso.”

Mu mwanzuro we, uyu mucamanza yavuze ko ibimenyetso by’ahakozwe n’intoki mu nzu ya Stotler basanze bidahuye n’umuturanyi wa Stotler cyangwa Irons.

Iki cyari ikimenyetso ko ari undi muntu wakoze icyo cyaha, ariko ibyo ntibyarebweho n’abunganiraga Irons mu rubanza rwo mu 2018.

Inkuru ya Irons si umwihariko, iri mu buryo bukabije bwo guhana nta bimenyetso bwavuzwe cyane muri Amerika.

Icyegeranyo cya Netflix kitwa “13th” cyo mu 2016 cyagaragaje mu mibare uburyo gereza muri Amerika zuzuyemo abirabura benshi.

Wenda kamwe mu gace gafungura amaso kurushaho ni aka: Mu gihe umugabo w’umuzungu umwe kuri 17 afite ibyago byo kwisanga afunzwe, ku birabura ni umwe kuri batatu.

Gusa rimwe na rimwe kugira ngo habeho impinduka, ibarurishamibare ntiriba rihagije. Bisaba inkuru nyayo, y’umuntu.

JPEG - 140.5 kb
Maya Moore: Icyamamare muri WNBA wahagaritse gukina akabasha gufunguza Jonathan Irons

Iyicwa rya George Floyd i Minneapolis muri leta ya Minnesota ryateje icyo ni iki ku isi hose.

Abantu babonye Floyd nk’umubyeyi, umuvandimwe, cyangwa undi muntu watakambye kugeza ubwo ahamagaye nyina mu gihe yari arimo apfa.

Nk’uko urupfu rwa Floyd rwatumye isi yongera kuganira ku ivanguramoko, Maya atekereza ko inkuru ya Irons ishobora kugeza ku mpinduka mu bucamanza bwa Amerika.

Ati: “Iki ni ikibazo kimaze igihe kinini cyo kwambura abantu ubumuntu gikorwa bigambiriwe n’ubucamanza mu gihugu cyacu.

“George Floyd yari umuntu n’abandi ni abantu. Iyo wambuye umuntu ubumuntu bwe, nawe uba ubwiyambuye.”

Maya ntabwo asaba abandi bakinnyi kureka akazi kabo ngo bakore nka we. Gusa ntiyitaye ku bivugwa ku mbuga nkoranyambaga. Kuko ari byo abantu bakora iyo nta witaye ku bifite akamaro.

Maya yaharaniye kwanga ko Irons akomeza kwamburwa ubumuntu. Yamusuraga kenshi ku minsi y’ibiruhuko.

Avuga ko ibyo yemera abikubira mu magambo atatu; komeza ugaragare, ugerageze.

Ati: “Niba hari ingufu cyangwa ubushobozi runaka ufite, bukoreshe utera abandi imbaraga.”

Maya Moore yemera gutanga ibyo afite ngo afashe abandi kurushaho kugera ku byiza.

Ni ukutikunda benshi muri twe tutagira imbaraga zo kugeraho. Ariko birashoboka ko kutikunda ari cyo gikenewe cyane ngo isi igere ku mpinduka nyazo.

Abajijwe icyo yigiye mu kubasha gufunguza Irons, urutonde ni rurerure, rurimo n’ibyo abona bikwiye guhinduka mu bucamanza bwa Amerika.

Imikorere y’ubushinjacyaha ni yo cyane cyane Maya na Irons babona ikwiye guhinduka, ndetse n’ibijyanye no gufunga abantu muri Amerika.

Niba hari akazi kenshi cyane ko gukorwa, Maya azi neza ko atabishobora wenyine, kandi ntabwo ari wenyine.

Yabaye urugero rwiza ku bandi bakinnyi bakurikiye inzira ye.

Renee Montgomery na Tiffany Hayes, abakinnyi ba WNBA, nabo ubu bahagaritse gukina uyu mwaka kugira ngo bafashe mu mpinduka zifuzwa mu kwibaruza ku matora n’amavugurura mu bucamanza.

Ubu, Maya we yibanze ku mavugurura mu bushinjacyaha.

Ubukangurambaga bwe yabwise “Win With Justice”, ashaka guhangana n’umuco wo gushaka “gutsinda” [urubanza] ufatwa nk’ugamije kwangisha rubanda abashinjwa ibyaha.

Agira ati: “Mbona ibisa n’ibyo mu mikino n’ubutegetsi kuba abashinjacyaha baba bashaka cyane gutsinda. Ariko se gutsinda no gutsindwa ni iki?”

Ntabwo bizwi neza aho Maya Moore agana mu byo yifuza, nta n’ubwo bizwi neza niba azasubira muri basketball.

Gufungurwa kwa Irons ubu ufite imyaka 40, ni iherezo ry’urugendo rumwe kuri bombi, ariko si iherezo ry’ubucuti bwabo.

Kuri camera, abajijwe uko yumva amerewe ageze hanze ya gereza, Irons yagize ati: “Sinabishobora”. Mbere yo gufata akanya akavuga ati: “Ni ubuzima”.

Arongera afata akanya ati: “Ndumva meza nk’aho ubu ngiye kubaho. Ndashima buri wese wamfashije – Maya n’umuryango we. Nishimiye cyane kuba ngiye imuhira.”

Yihanaguye amarira maze yambara neza agapfukamunwa yakorewe na bagenzi be yari asize muri gereza.

Irons yavuze ko nawe atagiye kwicara. Ati: “Ntabwo nzabibagirwa [abo yasize muri gereza]. Ngiye gufasha abo nzashobora.”

JPEG - 92.3 kb
Maya na Irons, bafotowe nyuma y’uko uyu avuye muri gereza mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 20/08/2020
  • Hashize 4 years