Inkumi n’umusore bagumanye kubera ibihe byo kudasohoka mu nzu bitewe na coronavirus

  • admin
  • 30/03/2020
  • Hashize 4 years

Umunyamerikakazi witwa Ellie Borstad. Avuga ko afite imyaka 23 y’amavuko, akaba mu busanzwe abana na mugenzi we w’umunyamerikakazi mu Mujyi wa Madrid muri Espagne, ariko bombi bakaba bakundana n’abasore bakomoka mu bindi bihugu.

Borstad akundana n’umusore wo muri Norvege mu gihe mugenzi we babana akundana n’umusore uba mu Buholandi. Uwo mukobwa Ellie Borstad yize itangazamukuru, yimenyereza umwuga mu bijyanye no gutara amakuru no kuyatangaza, ariko kugira ngo abare inkuru ye neza, ngo byamusabye kwirengagiza ubumenyi afite mu by’itangazamakuru.

Avuga ko bijya gutangira rero mugenzi we babana yagiye mu Buholandi gusura umusore bakundana, ubwo asigara mu nzu wenyine, ubwo umusore bakundana na we ahaguruka i Oslo muri Norvege aza kumusura nta kibazo. Ubwo hari ku itariki ya 13 Werurwe 2020.

Bukeye bwaho, Espagne yatangaje ko igaharitse ingendo, bituma uwo musore ataba akibonye uburyo bwo gusubira iwabo cyangwa se ngo uwagiye gusura uwo bakundana mu Buholandi abe yagaruka muri Espagne.

Ellie n’umukunzi we witwa Stian Koehn Berget ufite imyaka 24 y’amavuko, ngo kuba barasabwe kudasohoka ni amahirwe bagize, kuko byatumye bamarana igihe kinini batari barigeze bamarana mbere, kuko ubu bari kumwe mu nzu bonyine, imyenda barayambarana kuko umusore ntiyari yaje yiteguye kumara iminsi, aho i Madrid.

Umukobwa avuga ko ubu yishimira ukuntu basigaye bajya ibihe byo guteka, no gufatanya indi mirimo yo mu rugo mbese nk’abashakanye bamaranye igihe.

Yongeraho ko iyo yariraga kuko akumbuye umuryango we kandi adashobora kujya kuwureba ngo yashimishwaga n’ukuntu Stian yamuhozaga, akamuhumuriza.

Borstard yagize ati “urukundo rwacu rumaze amezi arindwi, ubundi ntibisanzwe ko twari kubana mu nzu ngo twitaneho, dufashanye muri ibi bihe bitoroshye, usange umwe aganira n’abagize umuryango wa mugenzi we kuri telefoni ataranababona, ariko nyine ibihe turimo by’icyorezo cya Coronavirus byatumye bishoboka.”

Ati “Ubu ibyumweru bibiri birashize, numva nizeye ko icyorezo twagitsinze, burya dushobora gutsinda ibintu bitandukanye bitugwirira muri ubu buzima.”

Yongeyeho ati “Stian nanjye twari dufite gahunda yo kujyana muri Amerika muri Mata uyu mwaka, kuko maze umwaka ntajya kureba umuryango wanjye nkanamwerekana mu muryango, ariko icyorezo cyarogoye gahunda zacu, nk’uko hari abo cyatumye basubika ubukwe, ibirori by’isabukuru, ibitaramo, kujya mu biruhuko n’ibindi”.

MUHABURA .RW

  • admin
  • 30/03/2020
  • Hashize 4 years