Inkuba yakubise abantu batatu, umwe arapfa

  • admin
  • 20/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Imvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19 Mata 2018, mu Karere ka Huye, yakubise abantu batatu ihitanamo umwe.

Iyo mvura yaguye hagati ya saa Cyenda na saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba. Yakubise umuhungu w’imyaka 12 wo mu Mudugudu wa Rwinuma mu Murenge wa Mukura wari uvuye kwahira icyarire ahita apfa.

Mu Murenge wa Kinazi na ho inkuba yakubise abakozi babiri b’umuryango Compassion, bari ku kazi umwe ntiyagira icyo aba undi ajyanwa kwa muganga.

Muri iyi mirenge kandi imvura yaguye yari mbi ku buryo yangije ibintu byinshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Kinazi, Prosper Rwamucyo, avuga ko haguye imvura irimo n’amahindu ku buryo yangije byinshi.

Agira ati “kugeza ubu tumaze kumenya ko hari ibiti byaguye mu mihanda, amazu 24 arasenyuka.”

Mu Murenge wa Mukura ho haraye hangiritse amazu atanu, harimo ane yavuyeho ibisenge n’imwe yangiritse igisenge n’urukuta.

JPEG - 140.8 kb
vura yanasenye ibintu byinshi birimo amazu

Bibaye nyuma y’uko kuva mu kwezi kwa Werurwe imvura y’itumba yatangira kugwa, mu Karere ka Huye yari yangije amazu 112 harimo 63 yo mu Murenge wa Karama, 27 yo mu Murenge wa Mukura, n’andi yo mu Mirenge ya Kinazi, Rusatira, Huye, Rwaniro na Simbi.

Iyo mvura yari yatumye hakomereka abantu batandatu mu buryo budakabije, kuko bavuwe bagakira. Muri abo batandatu kandi harimo umwe wakubiswe n’inkuba wo mu Murenge wa Huye.

Imvura yaguye muri ibi bihe kandi, yatumye umugezi wa Mwogo wuzura, wangiza ibigori bihinze kuri hegitari 10 mu Murenge wa Kigoma

Chief editor

  • admin
  • 20/04/2018
  • Hashize 6 years