Inkingo zisaga miliyoni zigiye gutangwa mu Turere 12 mu minsi 10

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Ukwakira 2021, Inzego z’ubuzima zatangiye icyiciro gishya cyo gukingira mu buryo bwagutse kigiye gukorerwa mu turere 13 two hanze y’Umujyi wa Kigali. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hagiye gutangwa doze zisaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 10 gusa.

Ubutumwa bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyo Minisiteri ndetse n’iz’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), buragira buti: “Twatangije icyiciro cyo gukingira COVID-19 mu buryo bwagutse mu turere 12 hanze y’Umujyi wa Kigali. Doze zirenga miliyoni ni zo zizakoreshwa mu minsi igera ku 10.”

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu barenga miliyoni 2.1 barimo miliyoni 1.6 bakingiwe byuzuye (barimo abahawe doze imwe y’urukingo rwa Johnson&Johnson rutangwa rimwe ndetse n’abahawe doze ebyiri kuzindi nkingo).

Inkingo u Rwanda rukoresha mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 zirimo izo rubona binyuze muri gahunda mpuzamahanga yo gusaranganya inkingo ya COVAX n’iya AVAT ijyanye n’ubufatanye bw’ibihugu by’Afurika, ubufatanye rufitanye n’indi bihugu by’inshuti ndetse n’izo u Rwanda rugura ubwarwo.

Inkunga y’inkingo u Rwanda ruherutse kwakira vuba ni doze zisaga 280,000 zatanzwe na Slovakia mu mpera z’icyumweru gishize.

Kugeza ubu abamaze gukingirwa baragera kuri 13% by’abaturarwanda bagomba gukingirwa mu gihe intego ari iyo kugera nibura kuri 60% by’abaturage bitarenze muri Kamena 2022.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuri ubu iki cyorezo kimaze kwambura ubuzima abantu 1,308 mu 98,697 bamaze kugitahurwaho uhereye muri Werurwe 2020, bakaba barimo 94,953 bamaze gukira icyo cyorezo.

Kugeza ubu abarwayi bakirimo kwitabwaho n’abaganga ni 2,446 biganjemo abarimo kwitabwaho bari kuvurirwa mu ngo.

Leta y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, bakomeje gusaba abaturage gukomeza kubahiriza ingamba zose zijyanye no kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo nubwo bigaragara ko imibare y’abandura ndetse n’abahitanwa n’iki cyorezo yagabanyutse ku rwego rwo hejuru.

Abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda mu iterambere bakomeje gushishikariza buri wese bahereye ku bagenerwabikorwa babo kutadohoka mu gukurikiza ingamba zashyizweho by’umwihariko babashishikariza kwikingiza kugira ngo intego yo guhashya iki cyorezo binyuze mu gukingira umubare munini igerweho.

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda Mark Bryan Schreiner, yifashishije imbuga nkoranyambaga yagize ati: “Mwikingize kandi mukomeze no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda. Twese hamwe tuzatsinda uru rugamba.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/10/2021
  • Hashize 3 years